Ku babyibuka neza mu 2023 Platini ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu bitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga ahakwirakwijwe inkuru zivuga ko atabanye neza n’umugore gusa we kugeza n’uyu munsi yemeza ko batatandukanye.
Platini yabwiye Kiss FM ko ubwo yari muri ibi bihe yatunguwe no kubona nimero ya telefone ya Nizzo Kaboss imuhamagaye imuha ubutumwa bumukomeza, ibintu we yibwiraga ko bidashoboka bitewe n’uburyo bari bahanganye mu muziki.
Uyu muhanzi yagarutse kuri ibi avuga ku mubano afitanye n’abagize Urban Boyz ndetse n’icyatumye abatumira mu gitaramo yise “Baba Experience” giteganyijwe ku wa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.
Ati “Hari ikintu cyanyongereye imbaraga kiranantungura cyane, umwaka ushize hari igihe nari mfite inkuru nyinshi mu itangazamakuru nari nibereye mu bitaramo ariko ndi kubona imbuga nkoranyambaga ziri kumvugaho cyane, umuntu wa mbere wampamagaye ni Nizzo ntazi n’uko bigenze arambwira ati ‘Muvandimwe komera turi kumwe’, naravuze nti aba bavandimwe baba bakizirikana umuntu cyangwa ubuvandimwe.”
Nizzo Kaboss we avuga ko nubwo Urban Boyz na Dream Boyz bari bahanganye cyane byari iby’akazi gusa mu buzima busanzwe nta bibazo bari bafitanye.
Ati “Nta rwangano rwari ruhari, cyane ko twese twavanye i Butare, twarazamukanye intambwe ku yindi, hari harimo ihangana ryo mu kazi, iyo biza kuba byari urwango rukomeye izi saha ntabwo tuba turi kumwe mu gitaramo cye, kuri njyewe nta bibazo byari birimo.”
Kuba Platini yaratumiye itsinda rya Urban Boys mu gitaramo ‘Baba Experience’ ni inkuru yatunguye abakunzi b’umuziki bazi ihangana ry’aba bahanzi mu myaka ishize ubwo bari bakibarizwa mu matsinda ya Dream Boys na Urban Boys yakunzwe bikomeye.
Ni ihangana rikomeye ryabaye mu myaka ya 2011-2013, kugeza ubwo Urban Boys ikoreye Dream Boys na Muyoboke Alex wabafashaga mu bikorwa bya muzika indirimbo yitwa ‘Ishyamba’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!