00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi rwahembwe nk’indashyikirwa muri Expo yo mu Ntara y’Amajyepfo

Uruganda rw’icyayi rwa Kitabi (Kitabi Tea Company), rwegukanye igihembo cy’uwabaye indashyikirwa mu imurikagurisha ryateguwe n’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ruhigitse ibindi bigo bikorera muri iyi Ntara.

Uru ruganda rwari rwitabiriye imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo rwegukanye uyu mwanya na cyane ko kuri ubu ruza mu nganda za mbere mu gutunganya icyayi muri Afurika ndetse no mu z’indashyikirwa ku ruhando mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko “guhabwa ishimwe ry’uwahize abandi mu kwitwara neza kuri Kitabi Tea Company bishimangira uruhare rukomeye uru ruganda rugira mu bukungu bw’Intara n’igihugu muri rusange.”

Bushimangira ko kuba bwahawe igihembo nk’icyo bifite igisobanuro cy’imikorere myiza kandi yuje ubuziranenge na cyane ko rusanzwe ruri ku isonga mu guhanga udushya, guhozaho no gutunganya icyayi cyiza muri Afurika.

Kitabi Tea Company, ifite intumbero yo kuba uruganda rwa mbere mu Karere, mu gutunganya no kohereza mu mahanga icyayi cyuje ubuziranenge kandi cyujuje ibisabwa ku isoko mpuzamahanga.

Uru ruganda rutunganya umusaruro w’icyayi uba watanzwe n’abahinzi bibumbiye muri koperative ya Kobacyamu.

Ubuyobozi bw’uruganda bugaragaza ko intego yabwo yarenze kure umusaruro w’icyayi, igera no ku kurengera ibidukikije binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi bugezweho kandi bujyanishwa n’ingamba z’inganda.

Birumvikana ko uru ruganda rwatanze akazi ku baturage batari bake bo mu gace ruherereyemo ari nayo mpamvu bigaragazwa ko rwita ku mibereho yabo.

Uru ruganda rumaze kuba ubukombe mu kwegukana ibikombe mu ngeri zitandukanye nko mu 2022 mu imurikabikorwa ku rwego rwa Afurika rizwi nka 5th African Convention &Exhibition rwagaragajwe nk’uruganda rutunganya icyayi cya mbere mu bizwi nka Black Tea CTC ndetse amoko y’icyayi rukora yose ashimwa ku buziranenge.

Ubwo uruganda rw'icyayi rwa Kitabi rwashyikirizwaga igihembo cy'indashyikirwa
Ubuyobozi bw'uruganda bushimangira ko guhabwa igihembo byerekana ko ibyo rukora bishimwa na bose

Special pages
. . . . . .