00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gushishura! Bruce Melodie yasabye imbabazi, Studio yakoze indirimbo ye na Allioni yotswa igitutu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 October 2018 saa 01:49
Yasuwe :

Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yavuze ko nta ruhare yagize mu iyandikwa ry’indirimbo aherutse guhuriramo na Allioni bise ‘Tuza’ bikaza kuvumburwa ko bayikuye ku yindi y’umuhanzi ukomoka muri Zambia.

Ubundi gushishura ni ukwiyitirira amagambo agize indirimbo, umudiho cyangwa se uburyo iririmbyemo ukabikoresha nta burenganzira uhawe na nyir’igihangano.

Iyi mvugo ijya kwaduka yazanywe na Dj Adams watamazaga benshi mu bahanzi babaga bakoresheje bimwe mu bigize igihangano cy’undi nta burenganzira, yavugaga ko bimunga umuziki nyarwanda.

Kuri ubu byongeye kuba intero ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’indirimmbo ziri kujya hanze ziganjemo izakorewe muri Studio yitwa Monster Records.

Mu ndirimbo ya Allioni yagiye hanze ku wa 22 Ukwakira 2018, ikishimirwa ku rwego rwo hejuru n’abahakunzi b’umuziki nyarwanda nayo bidateye kabiri byamenyekanye ko isa neza n’iyitwa ‘Will you marry me’ ya T-Sean wo muri Zambia.

Uyu muhanzi yanifashishije imbuga nkoranyambaga avuga ko bavogereye igihangano cye bakacyiyitirira nta kintu na kimwe bahinduye.

Yanditse kuri Twitter amagambo aherekejwe n’indirimbo ya Allioni na Bruce Melodie, ati “Rwanda! Kuntwarira igihangano? Iyi ndirimbo isa neza niyo nakoze mu 2016 yitwa Will you marry me, yari kuri album nise Faith. Iyi y’aba bahanzi bo mu Rwanda yagiye hanze mu minsi itatu ishize. Biratangaje!”

Bruce Melodie yasabye imbabazi

Bruce Melodie mu kiganiro yahaye Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko indirimbo atari we wayanditse ndetse anasaba imbabazi abakunzi b’umuziki we.

Ati “Allioni yashakaga ko dukorana anyumvisha indirimbo yaguze nanjye numva ni nziza hanyuma dukuramo ijwi rya Hope Irakoze dushyiramo iryanjye mu nyikirizo yayo. Njye icyo navuga ni uko atari umuco nsanganywe nta n’ubwo ubunyamwuga bwanjye bunyemerera gukora biriya bintu.”

Yakomeje avuga ko atabikoze abigambiriye ahubwo hari umuntu wabikoze abizi akamugusha mu mutego wagiye ugwamo n’abandi bahanzi batandukanye mu Rwanda bakoreye muri Monster Records.

Ati “Icya mbere nakora ni ugusaba imbabazi abafana banjye natengushye, nkasaba imbabazi nyir’iriya ndirimbo kuko ntabwo ari ibintu nakoze mbigambiriye. Ni ikosa nakoze hari undi muntu ubizi nshiduka naguye mu mutego.”

Ntabwo ari ikibazo cyabaye kuri njye njye nyine kuko ni ikibazo cyabaye no ku bandi bahanzi ariko wenda abo bahisemo inzira yo kutabivuga ariko njye si cyo mbona cyakemura ibibazo. Nta kwitirirwa amakosa yakozwe n’undi muntu. Ndasaba imbabazi kandi ntabwo ari ikosa rishobora kuzongera kumbaho ukundi.”

Indirimbo zirenga 10 zasohotse muri Monster records bivugwa ko zashishuwe

Monster Records imaze kwamamara! Yakorewemo ibihangano bitandukanye ariko umubare munini w’ibijya hanze biba byakuwe ahandi.

Yashinzwe mu 2016 na mushiki wa Iradukunda Zizou [Dj Zizou Alpacino] witwa Janet Knecht uba i Burayi ariko akenshi yitirirwaga uyu musore cyane ko mushiki we atakunze kumvikana mu itangazamakuru.

Iherereye mu Rugando munsi ya Kigali Convention Centre, ku buryo watekereza ko iyi nyubaho ya mbere mu gihugu yakabaye iyibera urugero rwo guhanga ibishya bitewe n’uburyo yishimirwa na benshi ndetse n’udushya ikoranye. Ariko si ko biri!

Hafi y’ibihangano byose bisohokamo bishyirwa mu majwi, ndetse bikagaragazwa ko byakuwe mu bitekerezo by’abandi. Ubu ikoreramo uwitwa Knox.

Yatangiye gukemangwa ubwo indirimbo ya The Ben na Tom Close yitwa Thank You yavugishije benshi yasohokagamo bikaza kuvumburwa ko ifite umudiho ujya gusa n’uw’iyo muri Nigeria yitwa Fada Fada yakozwe na Phyno.

Si iyi gusa n’iyitwa Igikomere ya Tom Close yakorewe muri iyi studio isa neza neza mu nyikirizo n’indirimbo ya Iyaz yitwa One Million.

Monster Records ya 2018 yo ni urwandiko

Umwaka ugitangira yihaye akabanga, bigeze muri Kamena itangira gukora mu nganzo.

Yashyize hanze indirimbo ya The Ben na Meddy bise Lose Control nayo injyana yayo [beat] ikuwe ku ya Samanth J. mu ndirimbo yahuriyemo na Rock City bise Baby Love.

Muri Kanama ho byarushijeho ubwo bafataga umudiho wa Sikinai y’Umunyatanzaniya witwa Beka Flavour bakawukoresha uko wakabaye ndetse badahinduye n’imiririmbire.

Iyi byakozwe mu ndirimbo ya Dream Boys na Riderman yitwa Romeo & Juliet

Icyo gihe byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, muri Tanzania batyaza ikaramu bandika inkuru y’abanyarwanda bafashe igihangano cy’umuhanzi wabo uko cyakabaye nta burenganzira bakayitirira. Iyi nkuru yageze no kuri Beka Flavour we araseka aratembagara!

Ntibyagarukiye aha kuko no muri Nzeri indirimbo ya Social Mula yitwa Ma Vie nayo yakorewe muri iyi Studio yasohotse irimo amagambo bakuye mu rurimi rw’icyongereza mu ndirimbo Simi yise Smile for me, ndetse bakanayakurikiranya uko yakabaye.

Mu matariki akurikiranye muri uko kwezi nabwo iyi studio yashyize hanze indirimbo ya King James yitwa Abo bose, ifite umudiho ndetse n’uburyo bw’imiririmbire bujya gusa n’iy’umunya-Zimbabwe witwa Jk mu ndirimbo yise Dununa Reverse.

Ubu noneho yongeye gutembagaza imbaga nyuma yo gushyira hanze indirimbo yitwa Tuza, Allioni yahuriyemo na Bruce Melody byatahuwe ko bayishishuye uko yakabaye umunya-Zambia witwa T-Sean ku ndirimbo yashyize hanze mu 2016 yise Will you mary me?

Mu kiganiro Zizou uyiyobora yahaye Radio Rwanda ubwo Dream Boyz yari iri mu menyo ya rubamba iryozwa kwiyitirira igihango cy’Umunyatanzaniya, yavuze ko umuziki ugira uburyo ukorwamo kandi gushishura atari ikibazo.

Abahanzi bagwa mu mutego batabizi

Hari amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bahanzi bakoreye indirimbo muri iyi studio, ko bagiye bahabwa ibihangano batazi ko ari iby’abandi bagashiduka bari guhabwa inkwenene.

Umwe mu bakoreye muri iyi studio wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubundi usanga Zizou ahamagara umuhanzi akamubwira ati ‘Ese ko hari akantu mfite twahuye nkakumvisha’ mugahura ukumva [beat] ni nziza warangiza indirimbo yajya hanze ugatungurwa no gusanga warashishuye.”

Yakomeje avuga ko we na bamwe mu bo byabayeho bashaka gushyira ukuri hanze kuko bikabije kandi bituma umuziki w’u Rwanda uta agaciro.

Producer wo muri Monster Records ntiyaripfanye

Mu kiganiro na IGIHE, Knox ukorera muri iyi studio ya Monster Records ikomeje kwibazwaho kubera uburyo ibihangano byinshi bisohokamo biba byashishuwe yavuze ko we atemeranya n’abavuga ibyo gushishura.

Ati “Ibyo bintu byo gushishura biba hano mu Rwanda. Abahanzi bo hanze bo ntabyo bagira kandi nabo bakora indirimbo bakuye igitekerezo ahandi cyane ko igihangano cy’umuhanzi ushobora kugikoresha.”

“Ushobora gukoresha igihangano cy’umuntu mu buryo bwemewe n’amategeko, urabona dukora umuziki, ushobora gucuranga indirimbo ugasanga hari ikindi gihangano bisa kuko dukoresha amanota amwe.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .