00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yifashishije uwabaye Miss wa UTB n’imodoka ya Maserati mu ndirimbo yitiriye umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 September 2019 saa 06:48
Yasuwe :

Bruce Melodie ufite ijwi rihebuje mu kuririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo yifashishije Nishimwe Uwingabire Albine wahawe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016 mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Katerine’.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Bufaransa na Julien Bmjizzo naho amajwi akorwa na Made Beats.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo hasohokaga amajwi, Bruce Melodie yavuze ko iyi ndirimbo yayitiriye umugore we n’ubusanzwe witwa “Catherine”, gusa yongeraho ko n’ubwo yayimwitiriye yayikoreye Abanyarwanda muri rusange.

Bruce Melodie na Catherine yatangiye kugaragaza ko bakundana kuva mu 2014 bafitanye umwana w’imfura yabo w’umukobwa bise Britta.

Gusa n’ubwo iyi ndirimbo yayitiriye umugore we mu mashusho y’ayo ntabwo amugaragazamo kuko atajya akunda kumwerekana ahubwo yifashishije Nishimwe Uwingabire Albine wahawe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya UTB mu 2016.

Aba bombi bagaragaramo bakina baryohewe n’urukundo mu mashusho y’iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie.

Muri aya mashusho kandi Bruce agaragaramo ahagaze ku modoka ya Maserati iri mu zihenda cyane ku Isi.

Miss Uwingabire Albine yatorewe kuba Nyampinga wa Kaminuza y’Amahoteli, Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi UTB tariki ya 6 Kanama 2016 mu muhango wabereye kuri Lemigo Hotel.

Mu Ukwakira 2017 yasezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera na Gilles Valenti.

Ku wa 28 Mata 2018 Gilles Valenti n’abo mu muryango we bagiye gusaba umugeni iwabo wa Miss Uwingabire mu Karere ka Muhanga.

Ku wa 5 Gicurasi 2018 basezeraniye imbere y’Imana muri Kiliziya ya Mutagatifu Petero ku Kibuye. Ibirori byo kwishimana n’inshuti byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Moriah Hill Resort.

Ubu Miss Albine w’imyaka 23 n’umugabo we Jules Valenti baba mu Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .