00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivumburamatsiko kuri Bruce Melody ufatanya muzika n’ubworozi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 1 August 2017 saa 01:01
Yasuwe :

Izina Bruce Melody ryacengeye benshi mu bakunda umuziki muri iyi myaka, ryinjiye benshi muri roho ku bw’indirimbo ‘Ikinya’ imeze nk’ibendera rihagarariye umuziki we.

 Bruce Melody, umuhanzi ubifatanya n’ubworozi
 Yabanje kuba Producer igihe kinini
 ‘Sinarangije amashuri ariko nabonye diplome’
 Yabaye umukozi wa Ama G barashwana arirukanwa
 Muri 2012 akiza mu muziki nyina yahise apfa asigara ahetse umuryango
 ‘Nterwa ubwoba n’ahazaza h’umwana wanjye’

Bruce Melody ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso. Muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.

Melody yinjiye mu mwaka wa 2012. Muri 2017 yazamutse indi ngazi imuganisha ku ntsinzi mu buhanzi bwe. Yabanje gutumirwa nk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda muri Coke Studio Africa, yahise anashyira hanze indirimbo yitwa ‘Ikinya’ ubu isa n’iyoboye izindi mu kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu.

Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ituje nyuma agenda avangamo na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Ndumiwe’ ndetse na ‘Ikinya’ [ubu imaze kurebwa inshuro zirenga 433 044 mu mezi abiri] iyoboye izo yahimbye zose.

Itahiwacu…

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro ari naho kugeza ubu abana n’umugore n’umwana babyaranye.

Iyo muganira umubaza ibyerekeye amashuri akubwira ko ‘yize bimugoye atari uko ari umuswa’ ahubwo ari ibibazo by’umuryango n’ubushobozi buke bwamwitambitse, gusa yarahanyanyaje nyuma yo gucikiriza amashuri akora ikizamini cy’abakandida bigenga[ candidat libre] aza kubona impamyabumenyi.

Amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana.

IGIHE: Bruce Melody ni muntu ki mu magambo avunaguye?

Bruce Melody: Ndi umuntu usanzwe, ukunda gucukumbura no gushaka kumenya iby’abandi bantu, uko nteye muri kamere yanjye, ikintu abandi bantu batatinzeho nicyo njyewe ntindaho nkagicukumbura.

IGIHE: Izina Bruce Melody risobanuye iki? Ryaje rite?

Bruce Melody: Bruce ni izina niswe n’ababyeyi, wasanga Papa yararinyise wenda icyo gihe Bruce-Lee akunzwe. Melody ryo naryiswe na musaza wa Teta Diana witwa Bad Man, kera nkiri producer najyaga muri studio zitandukanye gutangayo melodie z’indirimbo. Icyo gihe abahanzi bankeneraga baravugaga ngo ‘reka duhamagare wa mwana wa melodie aze’, abantu bose batangira kunyita gutyo rigera igihe rirafata.

IGIHE: Iby’umuziki wabyinjiyemo gute? Ese byakujemo ryari?

Bruce Melody: Nabanje kuba Producer igihe kinini, nabyigiye muri studio ya Ama G yitwaga Black Gang Studio. Icyo gihe yari ikuriwe na Producer Piano, na we twamwise piano kubera ko yari umuhanga cyane mu gucuranga, hari n’undi witwaga Jimmy. Ni twebwe ba producers bari bahari, ariko njyewe nari uwa nyuma. Ni Junior watwigishaga, ariko ab’ingenzi bigishwaga ni babiri, njyewe ahanini baransohoraga bagiye kwiga.

Igihe cyarageze Jimmy ajya kwiga na Piano arahava ajya gukorera muri Future Records, nsigara njyenyine. Narakoze ariko igihe kigeze Ama G aranyirukana njya gukorera mu gasitidiyo gato i Masaka, naho harananira njya gukorera i Rwamagana muri Emeza Studio.

IGIHE: Ubwo ibyo kuba Producer wabyinjiyemo gute ko wabaga mu rusengero cyane?

Bruce Melody: Nabyinjiyemo mu 2008 nshakisha ubuzima. Mu rugo ntabwo twari twifashije, Papa amaze gupfa byabaye bibi, ntabwo twamerewe neza. Nari umwana wa kabiri ariko mpita mfata umwanzuro wo guhahira umuryango, barumuna banjye umwe yarigaga kandi yabaga akeneye amafaranga y’ishuri, njye nari mfite umushinga unyishyurira. Muri Emeza Studio naho baje kunyirukana.

IGIHE: Ko waciye agahigo mu kwirukanwa, ntabwo ushobotse se?

Bruce Melody: Si ukudashoboka, icyo naziraga ni uko nakundaga kuba ncecetse, bambazaga ibisobanuro nkabura icyo mvuga. Nari umunyabibazo ku buryo nahoraga njunjamye, nirindaga icyatuma ngira ikindi kibazo cyiyongera ku by’umuryango.

IGIHE: Kuririmba se byaje gute?

Bruce Melody: Nagarutse i Kanombe nsanga studio Ama G yarayigurishije, uwo yayigurishije yahise ampa akazi. Mu mpera za 2011 nahuye na Fazzo, kuko yakoranaga na Lick Lick numvaga hari ibyo azi gucuranga cyane, ndamwegera ngo anyigishe. Yambwiye ko agomba kunyigisha ari uko dukoze indirimbo tukayigiraho, yarambwiye ati ‘bambwiye ko uzi kuririmba nta mpamvu yo gushaka undi muhanzi’. Twahise dukora iyitwa ‘Ngiye kubivuga’, maze kuririmba ahita ambwira ngo mbe umuhanzi mve mu byo kwiga gukora indirimbo ariko ndabyanga, njyewe sinifuzaga kuririmba, numvaga nta mafaranga azavamo nk’ayo nabonaga ndi Producer.

Yarakomeje arabimbwira arimo no kunyigisha gukora amajwi, nyuma muri 2012 twahise dukora ‘Tubivemo’ numva iracuranzwe bikomeye kuri radio zose, mpita nkora ‘Telefone’ nayo iramenyekana, nkora ‘Uzandabure’ yo ikundwa bikomeye, ninjira mu muziki gutyo.

IGIHE: Ndumva kuva watangira umuziki waribereye mu munyenga kugeza ubu?

Bruce Melody: Oya, nigeze gucika intege bikomeye ahubwo. Ku itariki ya 4 Nzeri 2012 twarimo dukora amashusho ya ‘Uzandabure’ barampamagara ndataha, ngeze mu rugo mama nsanga ararembye mujyana kwa muganga agezeyo aba arapfuye. Ibintu byahise bitangira kuzamba, byaragoranye cyane, nacitse intege ku buryo bukomeye ibintu birazamba.

IGIHE: Mama yatabarutse ucyishakisha mu muziki, ubwo wabyitwayemo gute kugira ngo udacika intege burundu?

Bruce Melody: Agipfa abantu bari bamfitiye impuhwe cyane ngakeka ko ariko bizahora ariko hashize icyumweru mbona birahindutse nsigaye njyenyine. Nyuma nibwo nemeye kujya muri Super Level, nubwo nahembwaga bidashimishije ariko bafataga inshingano zanjye nk’umunyamuziki bakishyura ibindeba nk’umunyamuziki duke bampemba tukamfasha mu bibazo. Naje kuvamo njya gukora ku giti cyanjye mbona birakunze, kugeza ubu ndumva mpagaze neza.

IGIHE: Kuki utajya wemera kuganira ku rugendo rwawe mu mashuri?

Bruce Melody: [mu mvugo irimo ikiniga] Ntabwo nabonye umugisha wo kwiga nk’abandi bana, numva nzafata umwanya nkicara nkabivugaho neza. Ni inkuru ndende, ni inkuru nzababwira irambuye, ntabwo byanyoroheye.

IGIHE: Noneho nta mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ugira?

Bruce Melody: Ntabwo nize neza ariko mfite diplome nubwo ntarangije amashuri yisumbuye. Mfite diplome mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nayibonye nkoze ibyo bitaga candidat libre, byarangoye ariko byarashobotse.

IGIHE: Mu ishami wize, ni irihe somo wakundaga?

Bruce Melody: [Akubite igitwenge] Njyewe buriya nzi Ikinyarwanda ku buryo binshobokera kukivuga ntavanzemo urundi rurimi.

IGIHE: Noneho mu ndirimbo zawe nta mwanditsi wundi witabaza?

Bruce Melody: Oya! Bajya banyandikira, iby’umuziki ni ibindi, abantu baranyandikira, nka Danny Vumbi ajya amfasha kwandika ubundi nanjye nkamufasha. No mu Ikinya Ama G yampaye umurongo uvuga ngo ‘Nta mugabo ugwa mu cyobo kabiri’.

IGIHE: Indirimbo ‘Ikinya’ isobanuye iki ku muziki wawe?

Bruce Melody: Ikinya ni nka kwakundi umwana aba yujuje imyaka 18 hamwe aba ashobora gufungwa kandi akaba yemerewe kwifatira ibyemezo. Ubu nanjye ndi mukuru mu muziki, Ikinya yazirushije intege ku buryo bukomeye, nahoze nshaka kuzakora indirimbo bose bakayibonamo uhereye mu bana, abapadiri, abasore, abakuze, bose bakayibonamo. Biratangaje kuba ari indirimbo ivuga inzoga ariko ukumva n’akana gato kari kuyiririmba.

IGIHE: Iyi ndirimbo wayanditse uri mu kinya koko?

Bruce Melody: Nayitekereje ndi muri studio, nabwiye Producer David nti ‘mbabarira nubwo unaniwe dukore akantu gato abantu bazajya bumva bakavuza induru’, yarabyemeye turayitangira. Naririmbye ‘Ikinya’ nka hangover[igihe umuntu abyuka arimo ava mu isindwe] ariko abantu bayifashe nka kumwe umuntu aba yasinze ataragera mu kinya.

IGIHE: Mu muryango nta muntu wakomoyeho iyi mpano?

Bruce Melody: Papa yahimbaga indirimbo za Korali, mama yaririmbaga muri korali. Abana b’iwacu usanga aribo bayoboye amakorali, ni impano iri mu muryango wose urebye.

IGIHE: Abo mu muryango wanyu bose ndumva ari abanyamasengesho, wowe bite?

Bruce Melody: Nanjye mbarizwa muri ADEPR ariko ntabwo njya gusenga ntakubeshye, gusa iyo mbyutse niragiza Imana bisanzwe.
IGIHE: Ubwo iyo wumvise muri ADEPR byadogereye wiyumva ute nk’umuyoboke?
Bruce Melody: Iyo numvise muri ADEPR bafite ibibazo mba numva bari bushake uburyo bakajya kubikemura.

Bruce Melody akunzwe bikomeye mu ndirimbo 'Ikinya'

IGIHE: Ni iki wishimira kurusha ibindi mu myaka itanu umaze uririmba?

Bruce Melody: Nishimira abafana mfite, ubu ni benshi kandi mu ngeri zose. Ikinya ubwayo yanyonyereye abandi bafana ntagiraga, buri munsi bagenda biyongera.

IGIHE: Ibanga wakoresheje ngo ugumane igikundiro ni irihe?

Bruce Melody: Ndaruha cyane nubwo abantu batabizi. Gukora indirimbo y’amajwi birangora cyane, ntabwo njya nyurwa, ngora abankorera indirimbo mwanababaza.

IGIHE: Ni ibihe bikoresho ubasha gucuranga neza?

Bruce Melody: Nacuranga gitari, nacuranga na piano, ariko ingoma nazo nazivuza ariko turi mu myitozo atari igitaramo kuko byo simbizi neza.

IGIHE: Ni hehe wifuza kwibona mu myaka itanu iri imbere?

Bruce Melody: Ubundi nari nzi ko nimara nk’imyaka itanu mu muziki nzaba ndi umuhanzi uhagaze neza muri Afurika y’Uburasirazuba, ubu rero intego sinayigezeho. Mu myaka itanu iri imbere ubu icyo nifuza ni ukugera kuri ya ntego yanjye.

IGIHE: Uretse umuziki, ikindi kintu kigutwara umwanya ni ikihe?

Bruce Melody: Ndeba amafilime menshi, ikindi nkunda umuryango wanjye ku buryo mara amasaha menshi ndi kumwe n’umukobwa wanjye.

IGIHE: Uhuza gute inshingano z’urugo no kwita ku muziki?

Bruce Melody: Ntabwo ari ibintu byoroshye kuvanga umuryango n’ubuhanzi. Nk’ejo [ku Cyumweru gishize] twari dufite ubukwe mu rugo, nari muri service ariko nagera ku muntu ati ‘reka mfate selfie’ kandi hirya hari abantu bakeneye fanta, biba bigoye. Ikindi ni uko hari abantu bantumira mu miryango bisanzwe bafite nk’ibirori, ubwo nagiyeyo nk’abandi banyamuryango, ariko ukumva barampamagaye ngo Bruce tunyurizeho akaririmbo kamwe.

IGIHE: Ikintu kigutera ubwoba kurusha ibindi byose?

Bruce Melody: Ngira ubwoba iyo ntekereje nk’igihe umwana wanjye azagira ku ishuri. Njye narezwe n’ababyeyi batajenjetse, muri iki gihe rero biragoye, urabizi gukubita umwana ntibyemewe ubu, bisaba kumwereka ikosa biciye mu biganiro kandi akazaba uwo ushaka. Ubu mba nibaza ukuntu azajya ahagarara mu bandi kwa kundi utwana tuba dukina akavuga ati ‘ko njyewe papa ari Bruce Melody wowe uwawe ni nde?’

IGIHE: Uretse umuziki, nta bundi bucuruzi ufite ku ruhande bubyara inyungu?

Bruce Melody: Mfite ibindi bintu mba nkora ariko ndumva ntabivugaho ubu, nzafata umwanya mbivugeho.

IGIHE: Uuh um, ubwo ibyo ni ibiki uhisha abafana?

Bruce Melody: Mfite ibintu by’ubworozi mbamo, mfite ibintu by’imbaho mbyaza umusaruro…

IGIHE: Ubwo Worora ayahe matungo ko binteye amatsiko?

Bruce Melody: Ibyo ni byo nirinze ko muhita mumenya. Nkora ubworozi, nzabubabwira neza nyuma […] Imbaho zo ni umusaruro nzibyaza, mfata urubaho nkarukora rugahinduka ikindi kintu, nzafata umwanya mbivuge neza.

IGIHE: Urakoze cyane Bruce Melody

Bruce Melody: Urakoze cyane!

Umwanya munini Bruce Melody ngo awukoresha yishimana n'umwana we
Mbere y'uko aba umuririmbyi yabanje gukora akazi ko gutunganya indirimbo
Bruce Melody arifuza kuzibona mu bahanzi bakunzwe mu karere mu myaka itanu iri imbere

IKINYA, indirimbo imaze kwigarurira imitima ya benshi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .