00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yashyize hanze indirimbo y’abagiye kurushinga yashibutse mu bitekerezo by’abakunzi be

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 November 2018 saa 12:04
Yasuwe :

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yise ‘Urugero’ yashibutse mu bitekerezo by’abafana be b’akadasohoka.

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwitsa cyane ku bakundana, aho Knowless yishyira mu mwanya w’umukobwa ugiye kurushinga, agataka umusore baba bagiye kubana.

Hari nk’aho avuga ati ‘Uri urugero mu mico no myitwarire, hahirwa uwo mukomezanyije urugendo, uri urugero mu batuzi neza twubaha mu rukundo ni wowe cyitegererezo’.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzikazi yavuze ko igitekerezo cyo kuyikora cyavuye cyane ku bafana. Anemeza ko ari impano abageneye muri izi mpera z’umwaka kuko ibyifuzo byabo ari itegeko kuri we.

Ati “Mu minsi yashize nigeze kubabaza icyo bifuza kuba naririmbaho, mbabwira ko nifuza gukora indirimbo irimo ibitekerezo byabo ijana ku ijana. Hari abavuze iy’ubuzima busanzwe ariko abandi benshi cyane bavuga ivuga ku rukundo ariko yerekeza ku bukwe. Mpita njya muri studio ndayikora.”

Yavuze ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ntaho buhuriye n’ubuzima bwe bwite n’umugabo we Ishimwe Clement cyangwa undi wese, kuko itavuga ku buhamya bwabayeho.

Ati “Oya ntabwo navugaga Clement kuko hari aho mvuga nti ‘arahiriwe uwo mukomezanyije urugendo’ bivuze ko ari umuhungu cyangwa umukobwa ushaka gukomezanya urugendo mu rukundo n’umukunzi we.”

Arakomeza ati “Twifuje gukora ikintu umuntu wese yiyumvumo, yaba ari umuhungu akiyumva nk’aho ari we uri kuvugwa ndetse n’umukobwa akumva niwe. Ntabwo ari ibintu byabayeho, ahubwo ni indirimbo ivuga ku buzima bwombi.”

Yunzemo avuga ko batashatse kugaragaza abantu bishimiye ibirori, wenda ngo baririmbe ngo ‘aratambutse, abereye ibirori n’ibindi’ ko ahubwo bashatse kumvikanisha impamvu nyakuri yatumye umwe mu bagiye gushyingirwa ahitamo mugenzi we.

Iyi ndirimbo nshya ya Knowless yamaze ukwezi itunganywa kuko umushinga wayo watangiye mu mpera za Ukwakira.

Yanditswe na Danny Vumbi. Mu micurangire harimo guitar ya Mighty Popo n’undi witwa Frank naho muri rusange itunganywa na Ishimwe Clement muri Kina Music.

Amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh.

Reba hano Urugero indirimbo nshya ya Butera Knowless

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yari amaze iminsi asabwe n'abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .