00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic arashakisha umutekamutwe wamwiyitiriye agacucura abantu amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 February 2017 saa 05:21
Yasuwe :

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ashimwe Dominique [Dominic Nic] yazengerejwe mu buryo bukomeye n’umuntu wamwiyitiriye none akaba asigaye yirirwa arya amafaranga y’abandi.

Dominic Nic witegura kumurika album yise ‘The Victory’ yasohoye inyandiko ndende kuri Facebook asobanura ko ‘hari umutekamutwe’ wakoresheje amazina ye kuri uru rubuga yarangiza akajya akorana ibiganiro n’abantu batandukanye abasaba amafaranga yo kwitegura gukora igitaramo.

Yasobanuye ko uyu mutekamutwe akoresha amayeri atandukanye mu gushuka abantu abasaba amafaranga, ubu amaze kohererezwa agera ku bihumbi magana abiri. Nyuma yo kuvumbura ko hari umuntu wamwiyiriye yarangiza agakora ubujura ngo ari kwegeranya ibimenyetso kugira ngo ashyikirize ikirego polisi.

Inyandiko ya Dominic Nic isobanura iby’uyu muntu yita ‘umutekamutwe’:

Bavandimwe nshuti, ndabamenyesha ngo mube maso hari umuntu wanyiyitiriye hano kuri Facebook none yamaze abantu abacucura utwabo. Nk’uko mubibona ku ifoto iri hasi, uwo mutekamutwe yiyise ngo ni Dominic Nic Amizero none yirirwa asaba abantu amafaranga kugeza ubwo hari bamwe muri bo bashatse numero yanjye bampamagara batakamba basanga atari njye nyuma yo gusa n’abanyishyuza mbabwira ko bababeshye.

Dore bumwe mu butekamutwe n’amayeri ari gukoresha:

1.Asaba abantu amafaranga ababeshya ko mfite igitaramo vuba hanze y’u Rwanda nkeneye inkunga. Icyo ni ikinyoma!

2.Ari gushuka abakobwa abaka amafaranga, bamwe bari kuyamuha abasezeranya ibinyoma biteye isoni ntavugira hano kuri uru rubuga.

3.Yashakishije numero yanjye, iyo hari umushidikanijeho ahita ayimwereka; uwo ayihaye yabona amazina ayanditsweho (mobile money) ari ayanjye akemera atyo nyamara ari ikinyoma gikomeye.

4.Numero atanga ngo bamwohererezeho ayo mafaranga, (si iyanjye) ubonye amazina ayanditseho atari ayanjye akabimubaza, ahita abeshya ko ari iya Maman wanjye ngo turikumwe (arikumwe na we), abantu bakoherezaho ubundi akayatamira.

5.Kuri iyo Facebook Account yahimbye; yayujujeho amafoto yanjye menshi kugira ngo ajijishe abantu bagire ngo ni njye, bityo bimworohere kubacucura utwabo.
6.Amaze kurya abantu amafaranga asaga 200,000Frw. Ahinduranya ama -numéro akoresha asaba ko bamwohererezaho amafaranga; imwe mu zo nabashije kumenya ni iyi: +250723171242

Turacyari kwegeranya ibimenyetso byose biradufasha kumenyesha inzego za Police y’u Rwanda zikamukurikirana vuba. Mube maso bavandimwe, hatagira uwo bakomeza gushuka bamurya utwe agira ngo ni njye.
Ndabashimiye, Murakoze.

Dominc Nic ahangayikishijwe n'umuntu wamwiyitiriye akaba asigaye yiba abantu amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .