00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yatanze igisubizo ku bimaze imyaka ibiri byibazwa na benshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 September 2015 saa 01:30
Yasuwe :

Mu gihe kingana hafi n’imyaka ibiri adakora indirimbo nshya no kugabanuka kw’ibitaramo yari amenyereweho n’abakunda kuramya Imana, Dominic Nic Ashimwe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndishimye”.

Iyo uvuze indirimbo nka: Nemerewe kwinjira, Umubavu, ashimwe, Azanyibuka, Uruwera, Ntihinduka n’izindi, buri wese ukunda indirimbo zihimbaza Imana ahita yumva umuririmbyi w’umuramyi Dominic Nic Ashimwe wamenyekanye ahagana mu myaka ya 2010 - 2011.

Mu gihe yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Azanyibuka’ muri 2013, yahise asa n’ucecetse benshi bakeka ngo yahinduye icyerekezo ariko we ahamya ko atari ugucika intege. Ngo kuramya Imana ni igikorwa kitayoborwa n’ubwenge cyangwa amarangamutima y’umuntu ahubwo avuga ko ari Umwuka Wera ugira uruhare rukomeye muri cyo kandi kuwumvira ntako bisa.

Dominic Nic Ashimwe ati “Uyu murimo wo kuramya Imana hari ubwo dusa n’abawitiranya n’indi mirimo yose isanzwe nyamara siko biri kuko urakomeye kandi ni uwo kwitondera rwose. Kuramya Imana ntabwo njye mbibona nk’irushanwa runaka riba rifite amahame y’igihe ntarengwa rigomba kuberaho.”

Yongeraho ati “Umuntu Imana yagiriye icyizere ikamuha kuyiramya, twamwita umuramyi, ikintu gikuru kandi cy’ibanze aba akwiye gushyira imbere kurusha ibindi byose ni ukumva no gutega amatwi yitonze icyo Umwuka Wera w’Imana amubwira gukora kurusha andi majwi y’iruhande.”

Arakomeza ati: “Icyiza cyo kumvira, ni uko iyo wumviye iryo jwi ry’Imana rikuyobora icyo ukora, ukagenza nk’uko Umwuka Wera akuyoboye, ni ibintu bitihishira kuko uretse n’abandi nawe ubwawe urabyibonera ndetse ugasanga ari byo byari bikenewe, kuko umusaruro wabyo ntugira uko usa.”

Dominic Nic yanahwituye ababona bamaze gukora ikintu kigakundwa n’abantu benshi bakibwira ko ari ku bw’imbaraga zabo.

Yagize ati “Wowe muririmbyi wagiriwe uwo mugisha wo kunyuzwamo n’Imana iyo ndirimbo, ukwiriye guhora uzirikana ko ari ubuntu wagiriwe gusa nta kindi Imana yaguciye. Ibyo bitume uhora wicisha bugufi rwose kandi gusenga bikomeze kuba intwaro yawe ya buri munsi nibwo uzabasha kunesha ibihora biguhigana n’umuhamagaro wawe.“

Iyi ndirimbo nshya “Ndishimye” ikaba yarakozwe n’umu-producer witwa Ndikumukiza Samuel muri studio yitwa RIVER STUDIO ari nawe wakoze iyitwa “Ashimwe”.

Soma amagambo y’iyi ndirimbo “Ndishimye” ya Dominic Nic Ashimwe:

Verse: Ku giti cyari ku mpinga ya wa musozi niho wavugiye uti byose birarangiye watanze ubugingo bwawe kugira ngo abakene n’indushyi bakwegere waciye bugufi ngo abatagira nshinge na rugero nabo baze ubakire.

Chorus: Nagambiriye kuvuga ineza ugira ikujojobaho buri munsi sinagamburura ntesheje umuhigo wanjye kuko nawe utaretse wa mugambi wari ukomeye wo kunyunga n’Imana. Nubwo byari bikomeye wabikoze ubikunze. Ndishimye… Ndishimye…

Bridge: Twarasogongeye tumenya yuko Umwami wacu agira neza turamwegera. Kubw’Uwo, turi ubwoko bwatoranijwe abatambyi b’Ubwami ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse kugira ngo twamamaze ishimwe ry’Iyaduhamagaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .