00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yatumiye abanyempano bihariye mu gitaramo cye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 November 2016 saa 06:55
Yasuwe :

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe amaze igihe ategura igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya, ahamya ko azagifatanyamo n’abahanzi b’abanyempano batari bamenyerewe.

Yaherukaga gukora ibitaramo byagutse no kuvugwa cyane mu muziki mu mwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, nyuma y’aho yahise aceceka ku buryo bitapfa koroha kumubona yatumiwe mu gitaramo cyangwa yasohoye indirimbo nk’uko byari bisanzwe.

Nubwo hari hashize igihe kinini, Dominic Nic Ashimwe arahamya ko igitaramo ari gutegura mu Ukuboza kizaryohera abazacyitabira, anongera gushimangira ko kwinjira ari ubuntu nk’uko bisanzwe mu bitaramo ategura.

Mu kiganiro na IGIHE, Dominic wamaze no gutangaza ko amazina ye yo mu buhanzi azajya ayo yahawe n’ababyeyi yose “Dominic Nic Ashimwe”, yavuze ko muri iki gitaramo hazagaragara impano nshya z’abasore yahamije ko bahagurukijwe n’Imana muri iyi minsi ngo baheshe umugisha abatuye isi.

Yagize ati “Ni igitaramo kizaba kimeze neza kizagaragaramo n’abandi baririmbyi abantu benshi batazi ariko baririmba neza. Hari uwitwa Bosco Niyonshuti n’undi witwa Clever Tuyizere. Ni abasore Imana ihagurukije muri iki gihe ngo bafatanye natwe gukora uyu murimo mwiza wo gutangaza inkuru nziza z’iby’Ubwami bw’Imana ku batuye isi. Kuzabana nabo sinarebye ku ngano y’umubare w’ababazi ahubwo mu nshuro zitari nke nababonye nkumva n’indirimbo zabo, ni bimwe mu byatumye nubaha mpa n’agaciro impano y’Imana ibarimo.”

Uyu muririmbyi yakomeje yizeza abantu ko gahunda z’igitaramo cye ziri gutegurwa neza, ari naho ahera ahamagarira abakunda kuramya Imana bose kuzaza kubana na we mu gitaramo ahamya ko abazacyitabira bazaryoherwa.

Ati “Uretse kwitegura neza uko dushoboye, turi no gusenga twinginga Imana kuzatubera umuyobozi mukuru muri byose, no kuzaduha ibihe byiza bidasanzwe. Ndacyafitiye icyizere Imana yacu ko izabikora neza nshingiye kubyo yagiye inkorera no mu bindi bitaramo nakoze.”

Yagendeye kuki ahitamo abahanzi bataramenyekana?

Dominic Nic Ashimwe yavuze ko ari byiza ko uwagize icyo amenya adakwiye kucyihererana kuko ngo asanga atari umuco mwiza wa Gikiristu mu gihe mwese mukora umurimo umwe udaharanira izindi nyungu uretse iz’Ubwami bw’Imana.

Ati “Bimbaho kenshi gutekereza ikintu cyiza nakora kizasigara kigirira akamaro abantu benshi ubwo nzaba ntakiriho. Birakwiye ko nugira utanga, nuronka usangira n’utaronse, niwiga ukamenya menyesha abandi. Mbona rero nta mpamvu yambuza gufatanya na bagenzi banjye dukora umurimo umwe kandi twese uwo turamya ari umwe n’inyungu duharanira ari iz’uko inkuru z’Ubwami bw’Imana zigera hose ku isi binyuze mu ndirimbo dukora.”

Clever Tuyizere uririmba anicurangira na we azerekana impano ye mu kuramya Imana

Yongeyeho ati “Igihe kizagera Imana yisubize uyu mwuka mpumeka nsezere ku isi, cyangwa se ningira umugisha wo kurama, imyaka y’izabukuru ubwayo hari igihe itazanyemerera gukomeza gukora nkuko nkora ubu. Icyo gihe rero hasigara hakora abo weretse uko uyu murimo wa Data ashaka ko ukorwa, hanyuma nabo bakazereka abandi gutyo gutyo.”

Yavuze ko iki gitaramo “The Victory Gospel Concert” gifite intego izibanda ku mirongo migari itatu igira iti “Ndashima umusaraba, Ndashima ya mva nziza, ariko cyane cyane Ndashima Umwami Yesu”

Dominic Nic abisobanura agira ati “Iyi ni imirongo yuzuzanya kuko igaragaza urugendo Yesu yaciyemo kugira ngo agere ku nsinzi tuvuga uyu munsi ari nayo nitiriye album nshya “The Victory” hanyuma twe tugasoza tuvuga ko nubwo dushima umusaraba n’imva ye, ariko uwo dushima cyane ni nyiri igikorwa ari we Umwami Yesu Kristo; kuko yaba umusaraba wagize agaciro kuko Yesu yawubambweho ndetse n’imva igira agaciro kuko Yesu yayihambwemo ariko birangira byose Umwami Yesu azutse ubu ni muzima. Niyo mpamvu ari we dushima cyane. Iyi mirongo migari itatu rero niyo tuzagenderaho muri iki gitaramo ndetse tukazanayambukana mu kindi nzakora umwaka utaha wa 2017 ubwo nzaba noneho nshyira hanze album nshya.”

Dominic Nic Ashimwe yasoje atumira abantu muri iki gitaramo “The Victory Worship Concert” kizaba ku cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016 kikazabera Kicukiro ahitwa kuri New Life Bible Church guhera sakumi zuzuye kugeza samoya n’igice (16h00 – 19h30). Kwinjira ni ubuntu.

Indirimbo zimwe avuga ko ziri ku rutonde rw’izizaririmbwa muri iki gitaramo harimo izamenyekanye mu myaka ya 2009, 2010 na 2011 nka Arikumwe natwe, Nemerewe kwinjira, Uwiteka ashimwe, Imana ntihinduka hamwe n’izindi zizagaragara kuri Album ye nshya, zirimo iyo yise Ndishimye, Azanyibuka n’izindi.

Yaherukaga gukora igitaramo cyagutse mu mpera za 2013 i Rubavu

Indirimbo “Ndishimye” iri kuri album nshya ari gutegura, nayo azayiririmba mu gitaramo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .