Umuririmbyi Dominic Nic, aratangaza ko ibitaramo byo kuzenguruka intara z’ u Rwanda yise “Glory to Glory Tour 2014”, bizahera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu muhanzi ukora indirimbo z’iyobokamana, yari aherutse gutangaza ko uyu mwaka ubuhanzi bwe buzibanda hanze ya Kigali mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo hirya no hino, aho yemezaga ko igitaramo kibimburira ibindi kizahera mu majyaruguru.
Nk’uko Dominic Nic Ashimwe yabitangaje ngo igitaramo kirabimburira ibindi aragikorera mu karere ka Musanze ku cyumweru tariki 09 Werurwe 2014 guhera saa munani z’igicamunsi (14h00’) muri salle y’umurenge wa Muhoza iherereye mu mujyi wa Musanze.
Iki gitaramo kibimburiye ibindi muri "Glory to Glory Tour 2014" kikazaba ari umwimerere "Live Music" aho itsinda rye ry’abacuranzi ryitwa "Sola Band" bazaba babimufashamo.
Uretse kuririmba, muri ibi bitaramo hazaba hari n’umuvugabutumwa wo kwigisha ijambo ry’Imana.
Nk’uko Dominic Nic yabitangaje kwinjira bizaba ari ubuntu mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi.
Ati: “Kwinjira muri iki gitaramo cyo guhimbaza Imana i Musanze bizaba ari ubuntu kuri buri wese. Ama CD na DVD by’indirimbo zanjye zizaba zihari kuri uwo munsi kubazashaka kuzigura bose bahawe ikaze”.
Nk’uko Dominic Nic yabitubwiye ngo imyiteguro y’ibi bitaramo nayo ikomeje kugenda neza kandi akaba yizera Imana ko aha hose bazanyura babwiriza ubutumwa hazaboneka abantu benshi bihana ibyaha byabo bagakurikira umwami Yesu.
Nyuma ya Musanze gahunda y’ibitaramo bya Dominic izahita mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi.
TANGA IGITEKEREZO