Dominic Ashimwe yavuze ko umuhanzi atamubona nk’umuntu usanzwe kuko ari umwe mu bafite ijwi yakoresha nabi rikoreka imbaga cyangwa yarikoresha neza rigakiza igihugu n’abagituye.
Yagize ati "ijwi ry’umuhanzi ndibonamo imbaraga zidasanzwe, kimwe n’undi wese wumvwa na rubanda bagendeye ku byo akora babona cyangwa bumva. Niyo mpamvu ibyo akora n’ibyo avuga byose akwiye kwigengesera akabigenzurana ubushishozi ko ari ibyubaka umuryango nyarwanda ndetse n’abatuye Isi muri rusange. Ububasha aba afite ku bamutega amatwi, iyo abukoresheje nabi bugira ingaruka mbi zikomeye, yabukoresha neza bugakiza benshi ndetse bukagira uruhare mu kubaka igihugu cye."
Dominic Ashimwe wari umwana w’imyaka umunani n’amezi ane gusa ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yibukije ko Imana nayo itahwemye gutangaza amagambo meza akomeza abantu mu bihe nk’ibi ikoresheje Bibiliya ijambo ryayo maze atanga imwe mu mirongo ibiri avuga ko ikubiyemo ibyo Imana yiteguye gukorera Abanyarwanda.
Ashimwe ati “Hari amagambo meza nsoma muri Bibiliya ngira ngo mbasangize muri ibi bihe byo kwibuka, namwe abakomeze. ‘Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora’ (ibi byanditswe muri 2Abakorinto 1:10). ‘Izahanagura amarira yose ku maso yacu kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize’ (byanditswe mu Byahishuwe 21:4)”
Mu kiganiro Dominic Ashimwe yagiranye na IGIHE yanatanze ubutumwa bugaruka ku bitangaza Imana yakoreye u Rwanda anahumuriza abanyarwanda, ati "Umwijima w’icuraburindi Imana yeyuye ku gihugu cyacu, nta watekerezaga yuko byashoboka, ariko Imana yarabikoze. Nibiduhe icyizere cyuzuye ko Imana yakoze ibyo ibasha rwose no komora imitima, igatanga kubaho neza no mu bihe bizaza. Abafite intege babe hafi abatazifite, ab’imitima ikomeretse bomorwe n’amagambo meza y’inkomezi aherekejwe n’ibikorwa bifatika bibafasha, byose tubikorane umutima w’ubugwaneza."
Insanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside uyu mwaka igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".
Mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazagira ibiganiro ku buryo bwiza bwo gukomeza gushyigikira iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mibereho myiza n’ubukungu.
TANGA IGITEKEREZO