Uyu muhanzi warangije amasomo ya muzika mu 2022, yahishuye ko yanyuzwe bikomeye n’isomo rya “Music Business” ryamukoze ku mutima, bituma ahumuka amaso abona neza ibyo yaburaga mu rugendo rwa muzika yari amaze igihe kinini akora.
Derek yemereye Ishusho TV ko yagize iki gitekerezo ubwo yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, abiganiriza abarimo Igor Mabano ndetse na bamwe mu bari bagize Sebeya Band.
Ati “Kiriya ni icyemezo nagize ku giti cyanjye. Mu by’ukuri nagifashe mbere tukiri no muri Guma Guma ndi kumwe na Sebeya Band, ntabwo nari nzi neza ikintu nzakurayo, ariko ubwo nari ngeze mu isomo rya Music Business nibwo umutima wambwiye uti dore ngibi ibyakuzanye, byabaye nko kubonekerwa.”
Yakomeje avuga ati “Iryo somo na n’ubu ndarigendana muri telefone yanjye, ndisoma buri munsi ryabaye nka Bibiliya. Ryansobanuriye neza ibyo nari maze igihe nkora rinyereka aho nakoze nabi n’aho nakoze neza, rindemamo icyizere, ndavuga nti nyuma na nyuma mbonye icyo naje gushaka.”
Uyu muhanzi avuga ko mbere yo kujya kwiga umuziki hari igihe cyageze agatekereza ku hazaza h’itsinda Active Again yibaza icyo yazakora umunsi ryasenyutse.
Ibi ni bimwe mu byatumye afata umwanzuro wo kujya kwiga umuziki kugira ngo igihe izo mpinduka zabayeho azabashe guhangana na zo ari wenyine.
Derek Sano ntiyemeranya n’abavuga ko itsinda Active ryasenyutse, avuga ko n’ubwo akora umuziki ku giti cye bidasobanuye ko yavuye mu itsinda ahubwo bagenzi be bafite ibindi bikorwa bahugiyemo.
Uyu musore amaze gukora EP ebyiri ari wenyine zirimo iyo yise "Mr Lava Lava" ikubiyeho indirimbo eshatu na "Bedroom Playlist" ikubiyeho indirimbo esheshatu.
Umva “Manika” imwe mu ndirimbo nshya za Derek Sano
Kurikira ikiganiro kirambuye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!