Mu kiganiro n’urubyiruko cyabaye mu Ukuboza 2022, Tshisekedi yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe. Bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore. Ni abavandimwe, bakeneye ko dushyira hamwe, tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma.”
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC News, Perezida Kagame yatangaje ko yabonye ko ibyo Tshisekedi yavuze bitakiri imikino, ubwo [Tshisekedi] yatangiraga kwakira bamwe mu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akanaha FDLR ubufasha burimo intwaro.
Yagize ati “Ubwo twabonye ahuza abantu, akabajyana i Kinshasa, agaha intwaro FDLR na buri kimwe bakeneye, kugira ngo barwanye M23 n’undi wese yifuza, byatangiye kuba byo. Ikibazo cya FDLR twarakigize muri RDC na mbere y’uko aba Perezida. Aho abereye Perezida, yatangiye kwifatanya na bo kugira ngo ateze ibibazo cyane cyane mu Rwanda.”
Perezida Kagame yasobanuye ko ikirenze ibyo, Tshisekedi yatangiye gukorana n’ibihugu birimo u Burundi kugira ngo bimufashe mu mugambi we.
Ati “Urebye uko u Burundi bwinjiye muri RDC, bukifatanya n’ingabo z’iki gihugu mu kurwanya M23, bifitanye isano n’amateka ya jenoside. Politiki igendera ku ivanguramoko, irondakoko n’itoteza twatangiye kubiha agaciro gakomeye.”
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we muri Mutarama 2024 yabwiye urubyiruko rwari rwateraniye i Kinshasa ko Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwibohora kuko ngo bagizwe imfungwa.
Mu bihe bitandukanye, Leta y’u Rwanda yamaganye amagambo na Tshisekedi na Ndayishimiye, isobanura ko izakora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’igihugu udahungabanywa n’abafite umugambi mubi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!