Iki gitaramo Dominic Nic yacyise ‘The Victory’, kije nyuma y’imyaka irenga ibiri yari ishize bamwe bibaza niba yarahagaritse umuziki mu ibanga kuko yasaga n’uwacecetse ndetse ntiyaherukaga gutegura igitaramo.
Yaherukaga gukora ibitaramo byagutse no kuvugwa cyane mu muziki mu mwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, nyuma y’aho yahise aceceka ku buryo bitapfa koroha kumubona yatumiwe mu gitaramo cyangwa yasohoye indirimbo nk’uko byari bisanzwe.
Dominic Nic Ashimwe yasobanuye ko koko hashize igihe kinini ataboneka cyane nk’uko byari bisanzwe ariko ngo byatewe n’inshingano zo mu muryango avukamo zimureba zamubanye nyinshi bituma kubifatanya n’umuziki bitamworohera.
Igitaramo yakoreye kuri New Life Bible Church cyitabiriwe n’abakirisitu amagana ndetse n’abandi bantu basanzwe bakunda umuziki w’uyu muhanzi barimo n’abahanzi bagenzi be nka King James, Jody Phibi, Young Grace, Mani Martin[bahoze basengana muri ADEPR], Eddie Mico, Alex Dusabe, Josue n’abandi baririmbyi batandukanye.
Yafatanyije n’abahanzi barimo Clever Tuyizere na Bosco Nshuti wo muri ADEPR Kumukenke akabarizwa no muri no muri Korali Silowamu; hari kandi na korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge.
Byari ibirori bikomeye ku bakunze ibihangano bya Dominic mu myaka yatambutse kuko yaririmbye nyinshi mu zakunzwe zirimo Ashimwe, Nemerewe, Ndishimye, Ari kumwe natwe, Azanyibuka n’izindi.
Uko amasaha yashiraga niko igitaramo cyarushagaho kuryoha, cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba kirangira saa mbili z’ijoro ariko abacyitabiriye bari bagifite inyota yo gukomeza kumva umuziki.
Abitabiriye igitaramo baryohewe kurushaho ubwo Dominic Nic yaririmbanaga na bagenzi be bo muri korali Maranatha Men; yanaririmbanye na Alex Dusaba afata nk’inshuti ye magara kandi ngo yamwigiyeho byinshi mu murimo wo guhimbaza Imana.
Igitaramo kigana ku musozo, itsinda ry’abafashije Dominic Nic gutegura igitaramo bamutunguye bazana umutsima wanditseho amazina ye no kumwifuriza isabukuru y’amavuko. Ni ibirori byaje byiyongera ku bindi bikomeye uyu muhanzi yizihije kuwa 10 Ukuboza ari nayo tariki yaboneyeho izuba.
Muri Werurwe 2017 Dominic Nic azakora ikindi gitaramo kinini cyo kumurika album nshya yise ‘The Victory’.
Yagize ati “Igitaramo nakoze i Kigali cyari ugusogongeza abantu kuri iyo album nshya «The Victory» isa n’igana ku musozo wayo, kuko nubwo indirimbo zitararangira neza ariko imirimo isigaye ni yo mike ugereranije n’iyakozwe. Ibindi birambuye kuri iki gitaramo nkazagenda mbibabwira buhoro buhoro.
Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO