00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory agiye guhuriza hamwe indirimbo zose amaze kuririmba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 January 2014 saa 03:37
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory ukora injyana ya Afro Beat, aratangaza ko agiye guhuriza hamwe indirimbo zose amaze kuririmba ibyo bita Mix-tape mu rurimi rw’icyongereza.
Uyu musore wakoze indirimbo nka Marita, Rekana nabo, Amafaranga, Uko wapi, Babwire n’izindi nyinshi zitandukanye, avuga ko indirimbo ze zigera kuri 44 amaze gukora zizaba zageze ku isoko bitarenze ukwezi kwa Gatatu.
Elion Victory avuga ko izi ndirimbo ari ize ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.
Aganira na IGIHE, Elion Victory (...)

Igifuniko cya Mixtape ya Elion Victory

Aganira na IGIHE, Elion Victory yavuze ko impavu ashaka gushyira hanze iyi mixtape ari uko abakunzi be benshi bakomeje kujya bamwotsa igitutu, kandi ko igihe kigeze ngo nawe yongere agaragare mu ruhando rwa muzika nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Abajijwe impamvu yumva yarazimye muri muzika yasubije ko abona ko ibihangano bye bitigeze bihabwa agaciro kuko hari henshi yakagombye kuba yarageze nko muri Salax Award ndetse na Primus Guma Guma Superstar ariko hamwe bagiye bamwima amahirwe kandi we ku giti abona yari akwiriye kuba muri ayo marushanwa.

Yakomeje avuga ko ibyo byose bitamubaho kubwe ahubwo ari uko afite ubushobozi buke, ariko yizera ko umunsi umwe azabigeraho kuko ari inzozi zekandi adashobora gucika intege na rimwe muri muzika ye.

Elion yavuze kandi ko Imana nimufasha uyu mwaka akajya muri Primus Guma Guma Superstar, azabasha kugera ku ntego yifuza zo guteza imbere ibihangano bye.

Uyu musore anasaba abantu bose bafite uruhare mu guteza imbere muzika nyarwanda, ko bajya bazirikana abandi bahanzi bakizamuka, ntibiyumvishe ko abahanzi bagezeyo aribo bonyine bakwiye gushyigikirwa.

Asoza yagize ati : “ibyo nkora ndabikunda n’abo mbikorera ndabakunda, mbasaba kumba hafi no kunshyigikira kugirango nkomeze ntere imbere”.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .