00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory yamaze amatsiko abibaza uko indirimbo itunganywa muri Studio

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 12 October 2014 saa 01:56
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory yashyize hanze amashusho imara amatsiko abafana b’umuziki we ku buryo umuntu wese abasha gusobanukirwa inzgo zose binyuramo kugira ngo indirimbo isohoke muri studio.
Elion victory yatangarije IGIHE ko ibi ari kubikora muri gahunda ye nshya aho ngo indirimbo ye izajya isohoka yuzuye neza. Ngo yazanye uburyo bushya benshi batari bamenyereye mu Rwanda aho azajya asohora indirimbo amajwi n’amashusho yayo ndetse na Video igaragaza imbaraga n’uko yakozwe muri sitidiyo. (...)

Umuhanzi Elion Victory yashyize hanze amashusho imara amatsiko abafana b’umuziki we ku buryo umuntu wese abasha gusobanukirwa inzgo zose binyuramo kugira ngo indirimbo isohoke muri studio.

Elion victory yatangarije IGIHE ko ibi ari kubikora muri gahunda ye nshya aho ngo indirimbo ye izajya isohoka yuzuye neza. Ngo yazanye uburyo bushya benshi batari bamenyereye mu Rwanda aho azajya asohora indirimbo amajwi n’amashusho yayo ndetse na Video igaragaza imbaraga n’uko yakozwe muri sitidiyo.

Yagize ati “Njye mbere ntarajya muri Studio nibazaga nia muri ijwi ryanjye rizaza ryumvikana uko rimeze cyangwa rizahinduka, nkibaza niba Producer ari we ukubwira ibyo ukora cyangwa ari woweubwawe ubihitamo. Aka kavidewo rero karamara amatsiko abafana banjye , karabereka uko byose bigenda.”

Mu minsi mike Elion Victory azasohora indirimbo nshya yise "Ndi Mu Rukundo"

Uyu muhanzi kandi yifuza ko abafana bajya bareba umuziki we bazi uko wakozwe aho kujya bahora babona CD bakumva amajwi ariko batazi uko bikorwa n’imbaraga umuhanzi aba yashyizemo.

Ati “Abafana bazajya bamenya Elion byamugendekeye gute, ni izihe mbogamizi yahuye na zo kuva yatangira gukora iyi ndirimbo, ibintu nk’ibyo”

Ku ikibitiro, videwo yerekana uko indirimbo yakozwe yayitangiriye ku ndirimo ye yitwa “Ndi mu rukundo”. Avuga ko iyi ndirimbo igiye kugarura urukundo mu bafana be ndetse no mu bakunzi b’umuziki muri rusange.

Bitarenze iki cyumweru Elion ngo azaba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo. Mu kumurika Videwo y’iyi ndimbo Elion arateganya ko azayicurangira abafana be imbonankubone akoresheje gitari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .