00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory yinjiye mu gutunganya indirimbo

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 21 February 2014 saa 08:31
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory, w’imyaka 24, wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Maritha", "Amafaranga", "Only One" yatangiye gukora akazi kajyanye no gutunganya indirimbo; kuri ubu akaba abikorera muri studio yitwa "Beyond The Groove" ya Radio Flash FM.
Iyi nzu itunganya umuziki ikorera Kimihurura, aho uyu Elion Victory nawe ari umwe mu bari gufasha abahanzi mu gutunganya indirimbo zabo haba mu kubandikira indirimbo, kubacurangira gitari n’ibindi bikoresho bya muzika ndetse no gufata amajwi no kuyahuza (...)

Umuhanzi Elion Victory, w’imyaka 24, wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Maritha", "Amafaranga", "Only One" yatangiye gukora akazi kajyanye no gutunganya indirimbo; kuri ubu akaba abikorera muri studio yitwa "Beyond The Groove" ya Radio Flash FM.

Elion Victory yatangiye akazi kajyanye no gutunganya indirimbo

Iyi nzu itunganya umuziki ikorera Kimihurura, aho uyu Elion Victory nawe ari umwe mu bari gufasha abahanzi mu gutunganya indirimbo zabo haba mu kubandikira indirimbo, kubacurangira gitari n’ibindi bikoresho bya muzika ndetse no gufata amajwi no kuyahuza (mixage).

Elion VIctory ari kurushaho kugaragaza izindi mpano ze zirenze ku kuba umuhanzi

Aha kuri iyi nzu Elion Victory akorana na Producer Bajoe, usanzwe ukora kuri iyi Radio. Kuri ubu indirimbo bamaze kuhatunganyiriza harimo "Tina" yamenyekanye cyane ya Elion, "Ingoma" ariko yo ikiri gutunganywa ya Belgine ndetse n’iyitwa Sweety Heart ya Elion we bwite.

Ubwo twamusuraga, twamusanze ari gukorera indirimbo umuhanzi witwa Belgine, atubwira ko kuri ubu gahunda ze zigiye kwibanda ku buhanzi no gutunganya indirimbo.

Ati "Mfite impano zinyuranye, ubu ndi kugerageza kongera ubumenyi cyane mu gutunganya indirimbo ariko nanafasha abahanzi mu kubakorera indirimbo."

Elion Victory yongeraho ko kuri ubu mu gutangira kw’iyi studio umuhanzi akoreye indirimbo bamwamamaza kuri Radio Flash FM bamucurangira ibihangano bye igihe kinini ku mafaranga make cyane.

Uretse gutunganya indirimbo, uyu muhanzi ari kwamamaza cyane indirimbo ye nshya yise "Bamba Mutima" yakoranye na Producer Piano The Grooveman ukorera muri The Super Level.

Twamubajije niba gutunganya indirimbo bitazabangamira ubuhanzi bwe nk’uko byakunze kujya bigaragara ku bandi bahanzi nuko Elion Victory agira ati "Oya ntabwo bizanyicira ubuhanzi bwanjye n’intumbero mfite. ahubwo mbona bizamfasha mu kubaka cyane umwuga w’ubuhanzi bwanjye".

Producer Pajoe uri gukorana na Elion VIctory mu gutunganya indirimbo

Yongeraho ati "Ubu mfite abantu (team) bari kumfasha mu kumenyekanisha ibikorwa byanjye n’ubuhanzi nkora bityo nzajya mbihuza no gutunganya indirimbo nkorana n’abahanzi bandi banyuranye, ubyifuza wese yaza nkamu."

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ngarambe Victory azwiho ubuhanga mu gucuranga gitari mu Rwanda, aho yacuranze mu ndirimbo nka "Contre Sucees" ya Dr Claude n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .