00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 3 biranga umukobwa mwiza, kubw’umuhanzi Elion Victory

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 January 2015 saa 02:43
Yasuwe :

Uburanga bushitura abasore bw’isura sibwo umuhanzi Elion Victory avuga ko abantu bagakwiye kwitaho kurusha ibindi ku mukobwa, nk’uko bisanzwe bimenyerewe.
Ahubwo imico y’umukobwa ni kimwe mu by’ingenzi uyu muhanzi avuga ko kiranga umukobwa mwiza kuri we.
Nk’uko yabigaragaje mu ndirimbo ye nshya yise “Ukwiye Urukundo”, uyu muhanzi Eklion Victory avuga ko ikindi cya kabiri kigaragaza umukobwa mwiza kuri we ari urugwiro, naho icya gatatu kikaba kuba umukobwa yita ku babyeyi b’umusore.
Iyi ndirimbo (...)

Iyi ndirimbo ya Reggae, yakozwe na Producer Bob, iririmbitse mu buryo butaka uwo mukobwa Elion Victory yise mwiza, ufite iyo mico yose avuga ko kuri we ari yo ndakuka yerekana umukobwa koko mwiza w’igikundiro.

Muri iyi ndirimbo Ukwiye Urukundo, Elion agira ati “naguhisemo mu bakobwa bose ba Afurika no ku Isi yose nta wuzakundutira, ibanga ry’ibyishimo byanjye ni wowe.”

Akongera ati “ndifuza kuba uwo ushobora kwizera, inzozi zanjye ni ukubana nawe, ukwiye urukundo, umwari mwiza nkawe akwiye gukundwa, agafatwa neza, agahabwa byose.”

Aganira na IGIHE, Elion Victory wamamaye cyane mu ndirimbo “Marita”, “Niko Ateye”, “Amafaranga” n’izindi avuga ko akomeje gahunda z’ibitaramo hose mu Rwanda, muri iyi minsi mikuru akaba yari gutaramira kuri Kivu Serena Hotel ku Gisenyi hamwe na Band ya Neptunez.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .