00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B yasenze umugore we amushinja ubusinzi no gukururana n’abanyamafaranga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 September 2016 saa 08:38
Yasuwe :

Umuhanzi Rugamba Jacques[Jack B] yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugore we Dr Juru Gisele akikomereza ubuzima ari wenyine, aramushinja guta urugo, ubusinzi no gukururana n’abanyamafaranga.

Jack B yatangaje ko yatandukanye na Dr Juru Gisele abinyujije kuri Facebook na Instagram aho yanditse ubutumwa bw’inkurikirane bwumvikanamo umujinya no kugaragaza ko yari amaze kurambirwa amakosa akabije ashinja umugore we.

Yabanje kwandika aninura aho yavuze ko akunda umuryango we nyuma y’amasaha abiri yandika ati “Urukundo si amafaranga.” Abamukurikira baheze mu rujijo bakamwandikira bamubaza niba ari indirimbo agiye gusohora cyangwa niba hari ikindi kibazo yagize.

Mu gusubiza yongeye kwandika andi magambo yeruye avuga ko yatandukanye n’umugore we ndetse ko ubu yongeye kuba ingaragu bisanzwe. Yagize ati “None aha mwese mubimenye ntandukanye n’uwo nabyaranye na we. Ibindi muzabimenya, ubu ndigenga.”

Jack B yongeyeho ko umugore we yasaga n’uwataye urugo ndetse ngo abana be ntibamuzi kuko igihe kinini akimara mu kabari. Yanavuze ko kuva barushingana umuziki we wasubiye inyuma kuko yirirwa arera abana.

Ati “Harya ngo uri za bakire nirirwa ndera abana banjye, harya ngo urantuze umuziki twamenyanye nywukora kugeza aho ntagikora na video n’imwe kubera kwitanga, abana ntibanakuzi mbivuganye umujinya kandi mbabaye!”

Uyu mugabo wagaragaje ko yasagutswe n’uburakari kubera umugore yashyize kuri Instagram ifoto ahetse umwana ayiherekeza amagambo avuga ko igisenye urugo rwabo ari ubusinzi bukabije bwarangaga uyu mugore wikundira abanyamafaranga.

Yagize ati “Narababaye bihagije mfashe gahunda nangjye ku giti cyanjye Gisele Juru ntandukanye na we uzagumane n’abanyamafranga njye nta kazi ngira, nzize ubwiyemezi n’ubusinzi ndagiye ariko...”

Jack B na Dr Juru bari bafitanye abana babiri, imfura yitwa Imena Rugamba Khian Alvin n’umukobwa bari baherutse kwibaruka. Aba bombi bavuzwe cyane mu itangazamakuru mu myaka itatu ishize ari nabwo iby’urukundo rwabo byamenyekanye.

Muri 2013 babyaranye umwana wa mbere, hanyuma muri Kamena 2014 bafata umwanzuro wo kubana batararushinga. Babanje kubana mu Karere Kamonyi hafi y’ibitaro uyu mugore yakoragaho, icyo gihe Jack B yimutse i Nyamirambo asanga umugore we ku Kamonyi gusa bahamaze amezi make baza gutura mu Mujyi wa Kigali.

Kuwa 28 Kamena 2015 Jack B na Dr Juru Gisele basezeraniye kuzabana ubuziraherezo, icyo gihe bakoze ubukwe bukomeye bishimana n’inshuti ndetse n’imiryango yombi none nyuma y’umwaka umwe gusa bagarutse mu itangazamakuru bavuga ko ibyabo byarangiye.

Aba bombi bari bamaze umwaka umwe barushinze
Jack B yashinjaga umugore we gukunda akabari ntiyite ku muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .