00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumeko y’Abanyarwanda bari i Dubai, umujyi umaze iminsi wibasiwe n’umwuzure

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 April 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 15 Mata 2024, nibwo imvura nyinshi cyane yaguye muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ariko yibasira Umujyi wa Dubai cyane, ibikorwa byinshi birahagarikwa ndetse n’ingendo z’indege zirasubikwa kubera ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Dubai, cyari cyarengewe.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyi mvura y’amahindu irimo inkuba ziremereye n’umuyaga mwinshi, yaguye kugeza ku wa Gatatu mu masaha ya mu gitondo.

Kubera iyi mvura kugeza ku munsi wo ku wa Gatatu, hari hamaze guhagarikwa ingendo 300 zijya cyangwa ziva ku Kibuga cy’Indege cya Dubai, ndetse izindi amagana zimuriwe amasaha, ari nako abantu bagumishijwe mu nzu zabo no mu mamodoka mu kwirinda ko hari abo yahitana.

IGIHE yifuje kumenya amakuru y’uko Abanyarwanda batuye Dubai bamerewe, dore ko ari umujyi uganwa cyane n’abacuruzi benshi ndetse n’abandi bashakisha imibereho.

Mu kiganiro kigufi twagiranye n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Kassim Kaganda , yavuze ko imvura yacururutse ndetse ubuyobozi buri gukora umunota ku wundi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Yagize ati “Ubuzima bwari bwahagaze ariko ibintu biri gutungana, uretse ko hari Abanyarwanda baba mu Mijyi ya Sharjah na Ajman yo ikiri gukamurwamo amazi mu mihanda ariko nabo bameze neza turi kuvugana buri kanya.”

“Ejo bundi kuri 21 dufite gahunda yo kwibuka nk’Abanyarwanda batuye muri Dubai, rero turi guhanahana amakuru buri kanya tunategura uko ingendo zazakorwa kandi kugeza ubu nta n’umwe wagize ikibazo.”

Kassim, yakomeje avuga ko “Ingendo zakomeje nk’uko bisanzwe uretse imihanda mike igifunze nk’uwinjira mu cyanya cy’inganda. Ubuyobozi buri kugenda butanga ubufasha bw’ubuvuzi ku bantu baba bagizweho ingaruka bakajyanwa kwa muganga.”

Kassim yavuze ko ikibuga Mpuzamahanga cya Dubai cyari cyafunze n’icya Al Maktoum International, ingendo zasubukuwe.

Ati “Uretse RwandAir yaraye itaje ariko ubu abagenzi bayo bababwiye ko ishobora kuza uyu munsi ariko izindi ziri gukora.”

Ku ya 16 Mata 2024, umunsi wa kabiri imvura itangiye kugwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, haguye imvura itarigeze ihagwa mu myaka 75 ishize.

Mu gace ka Khatm al-Shakla ko mu Murwa Mukuru wa UAE, Abu Dhabi, haguye imvura ingana na milimetero 254.8 imara hafi amasaha 24.

BBC yanditse ko imvura yaguye muri iki gihugu ibarirwa muri milimetero 140 kugeza kuri 200, mu gihe mu mujyi wa Dubai hagwa imvura itarengaga milimetero 97. Muri Mata hagwaga imvura ya milimetero 8 gusa.

Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko iyi mvura yasembuwe n’uburyo bwo kugusha imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga [Cloud Seeding], busanzwe bukoresha muri Dubai, ariko inzego z’ubuyobozi n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere muri uyu mujyi batangaje ko atari byo ahubwo ari ingaruka zisanzwe z’ihindagurika ry’ikirere.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere ku ya 15 Mata 2024, nibwo imvura nyinshi cyane yaguye muri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, ariko yibasira Umujyi wa Dubai cyane, ibikorwa byinshi birahagarikwa ndetse n’ingendo z’indege zirasubikwa kubera ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Dubai, cyari cyarengewe

Andi mafoto


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .