00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B yamaganiye mu ndirimbo ye abahuza urukundo n’iby’amoko

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 20 December 2013 saa 09:41
Yasuwe :

Mu ndirimbo yise “Ibara ryera”, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi uzwi nka Jack B yamaganira kure abavanga iby’amoko mu rukundo kuko ngo ari rwo ruri imbere ya byose.
Mu kiganiro Jack B yagiranye na IGIHE avuga ko impamvu ya mbere yatumye yita iyi ndirimbo “Ibara ryera” ari uko yigeze kubona umwe mu inshuti ze ahura n’ikibazo nk’icyo bityo ashaka kugira ubutumwa atanga bujyanye n’urukundo.
Jack B yagize ati “Agashya kari mu iyi video ni uko umuntu uyirebye abona ko itangira nsa nk’aho ngaragaza (...)

Mu ndirimbo yise “Ibara ryera”, umuririmbyi akaba n’umubyinnyi uzwi nka Jack B yamaganira kure abavanga iby’amoko mu rukundo kuko ngo ari rwo ruri imbere ya byose.

Mu kiganiro Jack B yagiranye na IGIHE avuga ko impamvu ya mbere yatumye yita iyi ndirimbo “Ibara ryera” ari uko yigeze kubona umwe mu inshuti ze ahura n’ikibazo nk’icyo bityo ashaka kugira ubutumwa atanga bujyanye n’urukundo.

Jack B yagize ati “Agashya kari mu iyi video ni uko umuntu uyirebye abona ko itangira nsa nk’aho ngaragaza amateka aho nakunze umukobwa ariko ababyeyi banjye ntibamukunda ngerageza kugenda mbamusobanurira buhoro buhoro ku buryo iyo indirimbo iri kurangira bigaragara ko umukobwa twakundanaga aba ari kumwe na mama bigaragara ko nawe yari yamaze kumukunda.”

Akomeza avuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari uko yashakaga kugaragaza ko urukundo rutagira ivangura rishingiye ku bwoko cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose kuko ngo icyangombwa ari ukwizerana.

Jack B yagize ati “Turi Abanyarwanda niyo mpamvu naririmbye gutya ngo urukundo ni ibara ryera kuko kenshi iyo abantu bakundana urukundo ari rwo bagakwiye gushyira ku mwanya wa mbere. Amatiku yo mu miryango ndetse n’ibindi ntibikwiye kubangikanywa na rwo.”

‘Ibara ryera’ ni indirimbo ya 12 iri kuri album Jack B ateganya gushyira ahagaragara muri Mutarama 2014 mu Ntara y’Amajyaruguru i Musanze cyangwa se mu mujyi wa Kigali.

Jack B yasoje avuga ko muri gahunda afite mu mwaka wa 2014 ko abakunzi be nta rungu bazigera bagira kuko buri kwezi azajya asohora indirimbo nshya, ati “Mu mwaka wa 2014 ndateganya gukora cyane ku buryo abakunzi banjye nta rungu bazigera bagira kuko buri kwezi nzajya mbaha indirimbo nshya ndetse no mu kwezi kwa mbere kwa 2014 nzasohora indirimbo yitwa ‘Dance For you’.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .