00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B yemeye ko yaharabitse umugore we amushinja ubusinzi n’ubusambanyi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 September 2016 saa 08:06
Yasuwe :

Umuhanzi Rugamba Jacques[Jack B] yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo gutandukana burundu n’umugore we Dr Juru Gisele, yamushinjaga guta urugo, ubusinzi no gukururana n’abanyamafaranga.

Jack B uzwi mu ndirimbo ‘Mumparire’ yagaragaje amakosa y’umugore we Dr Juru Gisele abinyujije kuri Facebook na Instagram aho yanditse ubutumwa bw’inkurikirane avuga ko ‘amaze igihe kirekire yihangana ariko ko aho bigeze arambiwe gukomeza kurera abana wenyine afite uwo bashakanye’.

Uyu muhanzi yandikanye umujinya mwinshi avuga ko ‘yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugore we ndetse ko azatangaza impamvu nyamukuru nyuma. Yagize ati “None aha mwese mubimenye ntandukanye n’uwo nabyaranye na we. Ibindi muzabimenya, ubu ndigenga.”

Nyuma y’amasaha make inkuru ikwirakwiye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Jack B yongeye kwandika kuri Facebook asaba imbabazi umugore we kuko ngo ‘ibyo yamuvuzeho ni ukumuharabika’.

Yagize ati “Umugore wanjye ni umwere imbere y’Imana n’imbere yanjye. Ngusabye imbabazi kuba nahubutse nkavuga ibitari byo nanjye sinari ngambiriye kukubeshyera gusa byabaye umbabarire ndi umuntu, nakosheje cyane. Mbishyize aha nubundi kuko ari ho nabinyujije nkubeshyera. Abankunda n’abankurikirana mumbabarire, itangazamakuru na ryo ndisabye imbabazi kuba natumye rikwirakwiza ibitaribyo. Umuryango wanjye by’umwihariko ababyeyi n’abavandimwe ba Gisele hamwe n’abana banjye na bo mbasabye imbabazi.”

Jack B yabwiye IGIHE ko umuryango ari wo wamusabye guca bugufi agasaba umugore we imbabazi nyuma yo gusuzuma neza ibyo yavuze mu itangazamakuru. Ati "Ni ukwitangira umuryango, namusabye imbabazi..."

Yashinjaga umugore we gukururana n’abandi bagabo

Mu byo Jack B yatangaje akimenyekanisha ko yatandukanye n’umugore we, yavuze ko yataye urugo ndetse ngo abana be ntibamuzi kuko igihe kinini akimara mu kabari. Yanavuze ko kuva barushingana umuziki we wasubiye inyuma kuko yirirwa arera abana.

Ati “Harya ngo uri za bakire nirirwa ndera abana banjye, harya ngo urantuze umuziki twamenyanye nywukora kugeza aho ntagikora na video n’imwe kubera kwitanga, abana ntibanakuzi mbivuganye umujinya kandi mbabaye!”

Uyu mugabo wagaragazaga ko yasagutswe n’uburakari kubera umugore yashyize kuri Instagram ifoto ahetse umwana ayiherekeza amagambo avuga ko igisenye urugo rwabo ari ubusinzi bukabije bwarangaga uyu mugore wikundira abanyamafaranga.

Yagize ati “Narababaye bihagije mfashe gahunda nangjye ku giti cyanjye Gisele Juru ntandukanye na we uzagumane n’abanyamafaranga njye nta kazi ngira, nzize ubwiyemezi n’ubusinzi ndagiye ariko...”

Jack B na Dr Juru bari bafitanye abana babiri, imfura yitwa Imena Rugamba Khian Alvin n’umukobwa bari baherutse kwibaruka. Aba bombi bavuzwe cyane mu itangazamakuru mu myaka itatu ishize ari nabwo iby’urukundo rwabo byamenyekanye.

Muri 2013 babyaranye umwana wa mbere, hanyuma muri Kamena 2014 bafata umwanzuro wo kubana batararushinga. Babanje kubana mu Karere Kamonyi hafi y’ibitaro uyu mugore yakoragaho, icyo gihe Jack B yimutse i Nyamirambo asanga umugore we ku Kamonyi gusa bahamaze amezi make baza gutura mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 28 Kamena 2015 Jack B na Dr Juru Gisele basezeraniye kuzabana ubuziraherezo.

Jack B yashinjaga umugore we gukunda akabari ntiyite ku muryango

Jack B yasenze umugore we amushinja ubusinzi no gukururana n’abanyamafaranga


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .