00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B agiye kurushingana na Dr Juru Gisele

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 1 May 2014 saa 03:26
Yasuwe :

Rugamba Jack uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jack B yamaze kunoza umugambi wo kurushingana n’umukunzi we Dr Juru Gisele.
Mu kiganiro Jack B yagiranye na IGIHE yemeje aya makuru y’uko we n’umukunzi we Dr Juru Gisele bamaze igihe kirekire bategura ubukwe nyuma yo kubyarana umwana wabo wa mbere. Jack B, “Nkimara gukundana na we nahise mwiyumvamo cyane. Kuva icyo gihe nibwo niyumvisemo kuzabana na we. Ubukwe tumaze igihe tubutegura gusa haracyarimo agahe kugirango umunsi w’ubukwe ugere”
Nubwo (...)

Rugamba Jack uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jack B yamaze kunoza umugambi wo kurushingana n’umukunzi we Dr Juru Gisele.

Mu kiganiro Jack B yagiranye na IGIHE yemeje aya makuru y’uko we n’umukunzi we Dr Juru Gisele bamaze igihe kirekire bategura ubukwe nyuma yo kubyarana umwana wabo wa mbere.

Jack B agiye kurushingana na Dr Juru Gisele nyuma yo kwibaruka imfura.

Jack B, “Nkimara gukundana na we nahise mwiyumvamo cyane. Kuva icyo gihe nibwo niyumvisemo kuzabana na we. Ubukwe tumaze igihe tubutegura gusa haracyarimo agahe kugirango umunsi w’ubukwe ugere”

Nubwo ataramenya neza ukwezi n’itariki nyayo ubukwe bwe na Dr Juru Gisele buzaba bitarenze umwaka utaha wa 2015.

Ati, “Ntabwo tugiye guhita tubukora kuko sindamenya neza igihe nyacyo buzabera ariko ntabwo bishobora kurenga umwaka utaha. Impamvu twabyigije inyuma ni uko hari abantu bo mu muryango wanjye bari mu mahanga kandi bagomba kuzabutaha, ntabwo nakora ubukwe badahari. Niyo mpamvu numva byaba byiza ubukwe bukozwe umwaka utaha”

Dr Juru Gisele umukunzi wa Jack B

Jack B na Dr Juru Gisele bagiye gukorana ubukwe nyuma y’igihe gito babyaranye umwana w’umuhungu bise Imena Rugamba Khian Alvin. Ibya Jack B n’umukunzi we Dr Juru Gisele banze kubigira ubwiru cyangwa ngo babihakane nk’uko benshi mu bahanzi nyarwanda babigenza iyo baramutse babyaye batarashinga urugo .

By’umwihariko, Jack B we yemeza ko kuba agiye kurushinga yaramaze kwibaruka umwana wa mbere ngo ni ishema kuri we kandi ashimira Imana yamuhaye uyu muryango.

Ati, “Ntako bisa, kuba ngiye gukora ubukwe naramaze kwibaruka ni ibintu byiza cyane kuko ni umuryango ugiye kwaguka. Twabanaga tutarereka imiryango yacu ubukwe ariko ubu ibintu mpamya ko bigiye kurushaho kuba byiza”

Dr Juru Gisele akorera akazi k’ubuganga mu majyepfo y’u Rwanda naho Jack B akaba aba i Kigali . Nyuma yo kurushinga, aba bombi bazatura mu mujyi wa Kigali.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .