00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 22 January 2012 saa 06:23
Yasuwe :

Nitwa Jacques Rugamba nzwi cyane ku izina rya Jack-B. Ndi umuhanzi nyarwanda mu njyana ya RnB/Pop. Ndi mwene Straton Sebarembe na Scyenphrose Uwambaye. Navutse kuwa 9 Gicurasi 1986. Ndi bucura mu muryango w’abana 3. Ntuye i Nyairambo.
Amashuri abanza nayize ku Ishuri ribanza ry’Intwari (I Nyamirambo) ayisumbuye nyatangirira kuri APAPE nyarangiriza muri Ecole Islamique de Ruhengeri.
Jack-B yahereye mu kubyina mbere yo kuba umuhanzi?
Ubundi natangiye ndi umubyinnyi. Kubyina nabitangiye niga (...)

Nitwa Jacques Rugamba nzwi cyane ku izina rya Jack-B. Ndi umuhanzi nyarwanda mu njyana ya RnB/Pop. Ndi mwene Straton Sebarembe na Scyenphrose Uwambaye. Navutse kuwa 9 Gicurasi 1986. Ndi bucura mu muryango w’abana 3. Ntuye i Nyairambo.

Amashuri abanza nayize ku Ishuri ribanza ry’Intwari (I Nyamirambo) ayisumbuye nyatangirira kuri APAPE nyarangiriza muri Ecole Islamique de Ruhengeri.

Jack-B yahereye mu kubyina mbere yo kuba umuhanzi?

Ubundi natangiye ndi umubyinnyi. Kubyina nabitangiye niga mu mwaka wa mbere nakundaga indirimbo za Michael Jackon nkajya nzibyina mu mihuro. Hari indirimbo yigeze kugerwaho ya Koffi yitwa Loi, iyo ndirimbo niyo narayikunze cyane nuko ntangira ntyo kubyina.

Naje kujya mu itsinda ryitwa Good Guys ryari rigezweho mu Rwanda, nibwo natangiye kujya ngaragara cyane mu bitaramo. Nyuma hari irindi tsinda ry’ababyinnyi ryitwa Bad Boys ryaje kungura biteza n’ikibazo cyane. Ariko naryo ryaje gusenyuka nkora na Cassanova nshinga itsinda ryanjye ryitwa Fanthome School, ari nabwo naje kuriirmba indirirmbo ya mbere nise “Urihe?”

Cassanova yaje kujya muri Amerika nuko nza guhura na The Ben dutangira gukorana mwereka uko bakora babyina mu bitaramo (amastage). Arambwira ati:”Uzajye umba hafi nanjye nzajya nkwereka uko baririmba”. Niwe watangiye kujya anyigisha kuririmba ntangira kumubyinira mu bitaramobye abantu batangira kongera kumbona cyane mu bitaramo nyuma y’igihe nari maze ntagaragara kuko amatsinda twabyinagamo yasaga n’ayari yarasenyutse.

The Ben nawe yaje kujya muri Amerika ariko amaze kunyigisha kuririmba anampuje na zimwe mu nshuti ze mu buhanzi zarimo Lick Lick. Twaje gukomeza gukorana cyane na Lick Lick ndetse tugeza aho tunabana. Yanyigishije gitari, anankorera ibihangano byanjye bitandukanye nagiye nsohora. “Ubu nzi gucuranga gitari cyane kandi indirimbo zanjye nzi kuicurangira kuri gitari”.

Lick Lick nawe kuwa 16 Mutarama 2012 yaje kwerekeza muri Amerika, ansigiye inshuti ze zimfasha kuri ubu mu buhanzi zirimo Kamichi, Pacson, Uncle Austin n’abandi.

Jack-B afite izihe ndirimbo?

Ubundi natangiye ku ndirimbo yitwa ‘Urihe?’ nayikoreye muri studio yitwaga One Way Production ikorwa na Jackson Daddoey.

Nyuma naje gukora iyitwa ‘Ni Wowe’ ariko ntiyamenyekana cyane.

Naje gukora izindi nka:

- Icyerekezo

-Mumparire

-Nkundira

-Ndakuzi

-Nanjye sinjye.

Ndashimira abafana banjye bangejeje aho ngeze kandi mbizeza kurushaho gukora mbagezaho ibihangano byanjye nka Jack-B.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .