00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri KETHA ryanyuzwe n’imurikabikorwa ryashyiriweho amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro

Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA), ryashimye umwanya wahawe aya mashuri hagamijwe kwerekana ubumenyi atanga.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kamena 2023 ni bwo mu Mujyi wa Kigali hasojwe imurikabikorwa ry’amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ryateguwe mu kumenyekanisha ibyiza akora no gukora ubukangurambaga bwo kuyamenyekanisha.

Iri murikabikorwa ryateguwe kuva ku wa 29 Gicurasi 2023. Ryateguwe n’Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) n’amashuri atandukanye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, atangiza iri murikabikorwa yavuze ko uyu ari umwanya mwiza w’amashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro n’abanyeshuri kugaragaza no kumenyekanisha ibyiza bakora.

Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugana aya mashuri kuko ari isoko y’iterambere no guhanga imirimo bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu.

Ishuri Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA) ni rimwe mu yitabiriye, rinamurika ibikorwa birimo umushinga wa Sosiyete y’Ubukerarugendo “ALPHA TOURS AND TRAVEL” ifasha abanyeshuri kumenyera ibyo biga no kubibyaza umusaruro.

Bamuritse kandi n’Umushinga wa restaurant itekera ibirori bitandukanye kandi igafasha abanyeshuri no gukora ibyo ‘menu’ zitandukanye.

Umuyobozi wa KETHA, Habimana Alphonse, yavuze ko iri shuri ryigisha hagendewe ku nteganyanyigisho za RTB n’ibipimo ngenderwaho mu kunoza ireme ry’uburezi.

Ati “Ni muri urwo rwego Ishuri “KETHA” ryafashe iya mbere mu gukorana cyane n’abikorera hasinywa amasezerano y’imikoranire ku bijyanye n’imyigire n’amahugurwa afasha abanyeshuri mu imenyerezamwuga n’uko bitwara ku isoko ry’umurimo.’’

Yakomeje avuga ko bikomeje gutanga umusaruro wo guha ubumenyi bukwiye abanyeshuri, kubona imirimo no kuyihanga nyuma yo kwiga.

Habimana yashimiye ubuyobozi bwa RTB, Umujyi wa Kigali n’izindi nzego za Leta zifasha amashuri yigisha imyuga gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Biragaragara cyane ko urubyiruko rwahagurukiye imyuga kandi rurimo kuyikora neza. Turashimira n’abafatanyabikorwa bacu mu burezi badufashiriza abana kunoza umwuga bakurikiye kuko bituma biteza imbere bagateza n’imbere igihugu cyacu muri rusange.’’

KETHA ni ishuri rikorera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare mu Mudugudu w’Isangano.

Ryigisha abanyeshuri mu mashami y’amahoteli n’ubukerarugendo (Level 3 Tourism, Level 4 Tourism, Level 5 Tourism, Level 3 Food and Beverage Operations, Level 4 Culinary arts, Level 5 Culinary arts) ndetse rinatanga amasomo y’igihe gito (Short Courses in Culinary arts).

Amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro afite uruhare rinini mu iterambere ry’igihugu binyuze mu kwigisha ubumenyingiro, gutanga amahugurwa no guhuza abize imyuga n’ubumenyingiro n’isoko ry’umurimo ku bufatanye n’abikorera.

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye 60% muri bo bagomba kuba biga imyuga n’ubumenyingiro.


Special pages
. . . . . .