00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi aranengwa imyambarire

Yanditswe na

IGIHE Team

Kuya 30 May 2013 saa 03:48
Yasuwe :

Ubwo yaririmbaga i Nyanza, umuhanzi Kamichi yageze aho avanamo imyenda yo hejuru mu gituza nuko asigara yambaye ipantalo gusa ari nako agaragaza utwenda tw’imbere; imyambarire itarashimishije bamwe mu bakunzi be.
Mu nkuru IGIHE twanditse tubagezagaho amafoto y’uko igitaramo cyagendaga LIVE, yari ifite umutwe ugira uti "PGGSS III : LIVE Nyanza Roadshow" abafana benshi bagarutse ku myambarire ya Kamichi.
Umwe mu bamunenze yagize ati “Kamichi nta soni agira gukuramo imyenda imbere y’aba bana (...)

Ubwo yaririmbaga i Nyanza, umuhanzi Kamichi yageze aho avanamo imyenda yo hejuru mu gituza nuko asigara yambaye ipantalo gusa ari nako agaragaza utwenda tw’imbere; imyambarire itarashimishije bamwe mu bakunzi be.

Mu nkuru IGIHE twanditse tubagezagaho amafoto y’uko igitaramo cyagendaga LIVE, yari ifite umutwe ugira uti "PGGSS III : LIVE Nyanza Roadshow" abafana benshi bagarutse ku myambarire ya Kamichi.

Umwe mu bamunenze yagize ati “Kamichi nta soni agira gukuramo imyenda imbere y’aba bana ko ndeba aribo hari?! Nyabuneka mugerageze kwiyubaha!”
Aganira na IGIHE, Kamichi yavuze ko impamvu yakuyemo imyenda ari uko ‘yashakaga ko abakunzi be babona ko ari umusore utajenjetse’.

Yongeyeho ko impamvu yambaye ipantalo imanuye cyane hakagaragara utwambaro tw’imbere ari uko ngo ‘kwambarira mu nda ari ibya kera kandi icyerekezo atari ho kigana’.

Bamwe mu baraperi nyarwanda bagiye bakunda kunengwa kugira imyambarire yo kumanura amapantaro bagaragaza utwenda tw’imbere.

Ubwo yajyaga kuririmba Kamichi (uyu uri i bumoso wazamuye amaboko) yaje yambaye n'ikoti
Kamichi agitangira kuririmba yakomeje gusaba abafana be kuzamura amaboko hejuru
Kamichi avuga ko yavanyemo imyenda kubera ko yashakaga ko abakunzi be babona ko ari umusore utajenjetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .