00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi araregwa ubwambuzi

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 8 September 2013 saa 02:07
Yasuwe :

Ababyinnyi bagize itsinda rya Sick City Entertainment bafashe icyemezo cyo gushyira hanze amabanga bari bamaranye igihe na Kamichi; ayo akaba ari uko atabishyuye amafaranga agera ku bihumbi Magana abiri na makumyabiri na kimwe (221,000Rwf).
Kamichi yakoranye na Sick City Entertainment mu bitaramo bibiri ubwo yari ari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, amarushanwa yahawemo miliyoni 4 z’u Rwanda.
Baganira n’itangazamakuru, Sick City batangaje ko bakoranye naKamichi nta (...)

Ababyinnyi bagize itsinda rya Sick City Entertainment bafashe icyemezo cyo gushyira hanze amabanga bari bamaranye igihe na Kamichi; ayo akaba ari uko atabishyuye amafaranga agera ku bihumbi Magana abiri na makumyabiri na kimwe (221,000Rwf).

Kamichi yakoranye na Sick City Entertainment mu bitaramo bibiri ubwo yari ari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star III, amarushanwa yahawemo miliyoni 4 z’u Rwanda.

Sick City Entertainment bongeye kwigaragaza nyuma y'igihe kinini; aha bari kubyinira Kamichi muri PGGSS III

Baganira n’itangazamakuru, Sick City batangaje ko bakoranye naKamichi nta masezerano yanditse bagiranye kuko bamufataga nk’umuvandimwe. Christian Intwari, umujyanama w’iri tsinda yagize ati ”Kamichi twakoranye tumufata nk’umuvandimwe, ariko yaraduhemukiye kandi yahemukiye na barumuna bacu kuko twakomeje kumwishyuza akajya atubeshya ariko ntatwishyure. Amafaranga twarayamuhariye azayakoremo indi ndirimbo tuzakorana n’abandi bahanzi batari we”.

Muri aya mafaranga Kamichi atishyuye aba babyinnyi harimo ayo bitegeye bagiye kumufasha mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Rubavu, Sick City bakoresheje bikoze ku mufuka.

Aganira na Radio Voice of Africa, Kamichi yemeye iri deni. Gusa Kamichi avuga ko atanze kwishyura iri tsinda, ahubwo ko bo banze kwakira amafaranga make make yashakaga kujya abishyura gahoro gahoro. Kamichi anenga iri tsinda avuga ko bashatse kumushyira mu itangazamakuru, aho gushaka gukemurana ikibazo bafitanye.

Yagize ati “Ntekereza ko ikibazo umuntu akijyana mu rukiko, aho kukijyana mu itangazamakuru; narababwiye ngo nyabahe ariko barabyanga ngo bagiye kunshyira mu itangazamakuru; ntabwo bashaka amafaranga ahubwo barashaka ko mvugwa ko nabambuye”.

Indirimbo Ntunteze Abantu, aho Kamichi aririmba iby’imadeni n’imyenda:

Kamichi avuga ko umwe muri aba babyinnyi witwa Boris afite ikibazo cy’uko agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atabonye kuri aya mafaranga bityo akaba ari yo mpamvu yahisemo gutangaza aya makuru.

Abahanzi mu Rwanda bakunze kuvugwaho kutishyura amadeni y’abantu, mu gihe bamwe mu bantu baba batishyuwe bakunze gushaka kubizamukiraho mu kuvugwa mu itangazamakuru.

Ngaba abasore n'inkumi biganjemo abari mu kigero cy'imyaka 20 babyina muri Sick City Entertainment
Sick City bafashije Kamichi mu bitaramo bya LIVE bamubyinira
Sick City Entertainment basanzwe bafasha abahanzi mu kubyina; aha ni mu ndirimbo "Zana Inkwano” ya NPC na Elion Victory

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .