00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi uhatanira PGGSS III ni muntu ki?

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 26 July 2013 saa 05:07
Yasuwe :

Umuhanzi Kamichi amazina ye nyakuri ni Adolphe Bagabo, yavutse ku itariki ya 29 Kamena 1985 avukira I Nyarugenge.
Ni mwene Ntihinyuzwa Danny na Murekatete Emerithe. Avuka mu muryango w’abana benshi kuko papa we yagize abagore bagera kuri bane, uwo bari bahuje nyina yari umwe, akaba atakiriho. Yapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ahereye muri Korali y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ku myaka 11, mu rusengero rw’i Remera. Icyo gihe yatangazaga (...)

Umuhanzi Kamichi amazina ye nyakuri ni Adolphe Bagabo, yavutse ku itariki ya 29 Kamena 1985 avukira I Nyarugenge.

Ni mwene Ntihinyuzwa Danny na Murekatete Emerithe. Avuka mu muryango w’abana benshi kuko papa we yagize abagore bagera kuri bane, uwo bari bahuje nyina yari umwe, akaba atakiriho. Yapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ahereye muri Korali y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ku myaka 11, mu rusengero rw’i Remera. Icyo gihe yatangazaga abantu kuko yaririmbanaga n’abantu bakuru, akaba yararangwaga no kudatinya.

Tora Kamichi wandika 6 wohereze kuri 43 43


Mbere yo kwinjira mu muziki nyirizina yabanje kandi no kuririmba mu itsinda Hotside ryabyinaga ririmo abantu bazwi kuri ubu ngubu mu muziki nyarwanda nka Platini, Rafiki, Mc Fab, Ngabiwe Yvan, Assina (inshuti ‘copine’ ya Riderman), P Christ (umuraperi nyarwanda uzwi uba mu bu Biligi) ndetse n’abandi batagiye muby’umuziki nyarwanda. Muri iri tsinda Kamichi niwe wari uzwi cyane ari nawe kizigenza kuko yari afite ubuhanga buhanitse muri aba bagenzi be babyinanaga.

Mu 2004 nibwo bwa mbere itsinda Hotside ryagiye muri Studio yitwaga SH Records yaje guhindukamo One Way Production, bakoreramo indirimbo ya mbere. Gusa iyo Kamichi yaririmbyemo ntiyasohotse. Indirimbo yasohokeyemo bwa mbere ni Twa Dushaza yamenyekanye hirya no hino mu Rwanda.

Bimwe mu bikorwa bikomeye bakoranye n’itsinda Hotside harimo nk’indirimbo Intambwe yitiriwe igitaramo Intambwe cyateguwe na 4 Real Promotions, mu rwego rwo kwizihiza intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside, icyo gihe hari mu 2005.

Uko Kamichi yatangiye ubuhanzi ku giti cye


Mu mpera za 2006, nibwo Kamichi yavuye muri Hotside, atangira umuziki ku giti cye. Indirimbo ye ya mbere ari wenyine Komeza Ubimbwire yasohoye mu mpera za 2008. Kugeza ubu mu 2013, Kamichi amaze gushyira ahagaragara indirimbo atazi umubare harimo n’izo yaririmbanye n’abandi bahanzi nyarwanda.

Zimwe mu zizwi ni nka Marita, Mwenyura, Zubeda, Aho Ruzingiye, Ngwino Undebe, Umwamikazi na Warambeshye, Kabimye, Ako Kantu n’izindi. Izi ndirimbo zose zikaba zifite amashusho. Yahawe ibihembo bitandukanye harimo nka Salax Awards 2010, Best Afrobeat na Best Song of The year Zubeda.

Uyu muhanzi ni umuhanzi azwiho cyane ubuhanga mu kwandika indirimbo zaba ize n’izo yandikira abandi. Zimwe mu ndirimbo yanditse harimo Umugisha yitiriwe Album ya King James, Inkoramutima ya Meddy, Umwanzuro wa Urban, Byarakomeye yafatanije na Knowless, Kamere ya TNP, n’izindi nyinshi z’umuhanzi Puff G nka Uzagaruke, Muhoza…

Amaze gushyira hanze Album yise “Umugabirwa” yamurikiye mu Karere ka Muhanga.

Kamichi mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star III

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .