00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yagiye muri USA adasezeye kubera ubwinshi bw’amadeni afite mu gasozi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 April 2014 saa 11:16
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 rishyira kuwa 16 Mata 2014 nibwo Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), ariko nyuma yo kugenda byamenyekanye ko yagiye yihishe benshi mu nshuti ze cyane cyane abo yari afitiye imyenda yariye kuva mu mwaka wa 2013. Umwenda wa mbere wavuzwe mu itangazamakuru, ni amafaranga y’u Rwanda 200,000 uyu muhanzi yambuye abana yakoreshaga bamubyinira mu irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaye mu mwaka wa 2013. Aba babyinnyi bashyize ku karubanda Kamichi (...)

Mu ijoro ryo ku itariki ya 15 rishyira kuwa 16 Mata 2014 nibwo Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), ariko nyuma yo kugenda byamenyekanye ko yagiye yihishe benshi mu nshuti ze cyane cyane abo yari afitiye imyenda yariye kuva mu mwaka wa 2013.

Umwenda wa mbere wavuzwe mu itangazamakuru, ni amafaranga y’u Rwanda 200,000 uyu muhanzi yambuye abana yakoreshaga bamubyinira mu irushanwa rya Primus Guma Guma ryabaye mu mwaka wa 2013. Aba babyinnyi bashyize ku karubanda Kamichi ahagana mu Kwakira 2013 hashize amezi abiri irushanwa rirangiye bamaze kubona ko nta cyizere bafite cyo kuzayabona.

Nubwo byavuzwe mu itangazamakuru, Kamichi akavuga ko agiye gushaka uburyo yishyura aba babyinnyi, yageze igihe ajya muri Amerika nta n’igiceri cy’ijana yishyuye aba babyinnyi.

Si aba babyinnyi gusa Kamichi afitiye imyenda dore ko umwe mu basore b’inshuti za Kamichi bakoranaga na we mu buryo bwa hafi, yatangarije IGIHE ko hari indi myenda myinshi uyu muhanzi agiye afitiye abantu ndetse ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye agenda benshi batabizi.

Uwo musore wanze ko amazina ye tuyashyira mu itangazamakuru yagize ati, “Sha imyenda yo Kamichi arayifite myinshi. Sha sinakubwira abantu batari abo muri showbiz yambuye, ariko ni benshi pe. Abo navuga bo muri showbiz agifitiye amafaranga ni ababyinnyi ba Sick City n’abandi ntaramenya neza niba yarabishyuye”

Tumubajije nk’ikigereranyo cy’amafaranga uyu muhanzi agiye afite nk’umwenda, yasubije agira ati, “Sha sinamenya neza igiteranyo ariko amafaranga Kamichi afitiye abantu ni menshi. Ubwo se urumva yari kugenda akabivuga mbere? Abantu yari kubacikira he se?”

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, nibwo Kamichi yabonye Visa imwemerera kumara muri Amerika imyaka 10. Ntiyahise agenda kuko yagize amahirwe yo guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma ya 3. Irushanwa rirangiye, uyu muhanzi yari afite gahunda yo kuzagenda muri Gashyantare 2014, igihe kigeze yahagaritse kugenda dore ko yari yabonye amahirwe yo kwinjira mu bahanzi 15 bahataniraga irushanwa rya PGGSS4.

Amaze kubura amahirwe yo gukomeza mu bahanzi 10, Kamichi yahise afata umugambi wo kuzagenda ku itariki ya 15 Gicurasi 2014 ndetse benshi mu nshuti ze bari bazi yuko ari cyo gihe azavira mu Rwanda gusa we yarabatunguye babimenya yamaze gufata rutemikirere.

Nyuma yo kugenda benshi mu nshuti ze batabizi, bamwe batangiye gukeka ko atazagaruka i Rwanda dore ko imwe mu mishinga yari afite haba mu muziki no mu buzima bwe bwite yamaze kuyihagarika burundu.

Imwe mu mishinga ikomeye Kamichi yaretse, ni uko kugeza ubu yahagaritse amashuri ye aho yigaga muri Kaminuza ya Kabgayi mu ishami ry’Itangazamakuru, aherutse kugurisha imodoka ye yo mu bwoko bwa Carina E , yakoraga akazi ko gutwara abantu , yahagaritse umushinga wo gukorana indirimbo.

Uyu muhanzi agiye hari gahunda ikomeye yo kuzakorera indirimbo muri Afurika y’Epfo gusa ngo nabona umwanya azabikomereza muri Amerika.

Aganira n’umunyamakuru Issiaka Mulemba yagize ati, “Imyitwarire yanjye si myiza pe. Ntabwo nabonye umwanya wo kubacontact(kuvugana nabo) ngo nkomeze mvugane nabo, harimo na manager wa wamuhanzi waririmbye Azonto. Na we hari ukuntu twavuganye, ambwira ko hari ukuntu nakorana n’umuhanzi we ndi mu Rwanda. Sindabasha kubikora ariko urumva ko nta opportunity mfite ariko igihe nikinkundira nzibirangiza.”

Kamichi we ahamya ko azagaruka nyuma y’amezi abiri amaze kuruhuka no gusura inshuti ze. Ati, “Ngiye gusura, nibinkundira nzakorerayo video hanyuma nkazagaruka mu kwezi kwa Gatandatu. Ngiye kuruhuka, gusura inshuti, The Ben, Cedru n’abandi.”

Kamichi wabonye icyangombwa cyimuhesha amahirwe yo kumara imyaka 10 muri Amerika abifashijwemo n’uwahoze ari umukunzi we Emely Dubois ubu bamaze gutandukana ndetse uyu muhanzi yamaze kwishumbusha undi. Ati, “Reka mfite undi mwamikazi, uriya twaratandukanye . Mfite undi munyarwandakazi turi kumwe ubu.”

Ku ruhande rwe, mu kiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru amubaza impamvu yahisemo kugenda mbere y’itariki ya 15 Gicurasi nk’uko benshi bari babizi ndetse akagenda mu masaha y’ijoro cyane, Kamichi yemeje ko aribyo bigomba kumworohereza kugenda afite umutekano, abantu afitiye amadeni ntibamwitambike.

Ati “Ndagenda saa sita z’ijoro, ubwo ndagenda ntuje, ni ukuvuga ngo ndagenda nta bafana bahari cyangwa abo mfitiye imyenda ngo bankurikirane.”

Kamichi mbere yo gufata indege ya Turkish Airways ngo yerekeze muri Amerika. Ifoto : Nizeyimana S.

Producer Lick Lick, na we yagiye muri Amerika mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 muri ubu buryo nk’ubwa Kamichi kubera umwenda w’amafaranga 1,500,000 yari afitiye umuhanzi Dashim ndetse kugeza ubu nyiri guha Lick Lick amafaranga yamaze kwihanagura kuko imyaka ibiri imaze gushira yibereye ibwotamasimbi.

Inkuru bifitanye isano : Kamichi yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakana kuzahamayo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .