00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 25 July 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Kamichi amazina ye nyakuri ni Adolphe Bagabo, yavutse ku itariki ya 29 Kamena 1985 avukira I Nyarugenge. Ni mwene Ntihinyuzwa Danny na Murekatete Emerithe. Avuka mu muryango w’abana benshi kuko papa we yagize abagore bagera kuri bane, uwo bari bahuje nyina yari umwe, akaba atakiriho. Yapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ahereye muri Korali y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ku myaka 11, mu rusengero rw’i Remera. Icyo gihe yatangazaga abantu kuko (...)

Kamichi amazina ye nyakuri ni Adolphe Bagabo, yavutse ku itariki ya 29 Kamena 1985 avukira I Nyarugenge. Ni mwene Ntihinyuzwa Danny na Murekatete Emerithe. Avuka mu muryango w’abana benshi kuko papa we yagize abagore bagera kuri bane, uwo bari bahuje nyina yari umwe, akaba atakiriho. Yapfuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi ahereye muri Korali y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi ku myaka 11, mu rusengero rw’i Remera. Icyo gihe yatangazaga abantu kuko yaririmbanaga n’abantu bakuru, akaba yararangwaga no kudatinya.

Mbere yo kwinjira mu muziki nyirizina yabanje kandi no kuririmba mu itsinda Hotside ryabyinaga ririmo abantu bazwi kuri ubu ngubu mu muziki nyarwanda nka Platini, Rafiki, Mc Fab Ngabiwe Yvan, Assina (inshuti ‘copine’ ya Riderman ubu ngubu 2011), P Christ (umuraperi nyarwanda uzwi uba mu bu Biligi) ndetse n’abandi batagiye muby’umuziki nyarwanda. Muri iri tsinda niwe wari uzwi cyane ari nawe kizigenza kuko yari afite ubuhanga buhanitse muri aba bagenzi be babyinanaga.

Mu 2004 nibwo bwa mbere itsinda Hot Side ryagiye muri Studio yitwaga SH Records yaje guhindukamo One Way Production, bakoreramo indirimbo ya mbere, gusa iyo Kamichi yaririmbyemo ntiyasohotse. Indirimbo yasohokeyemo bwa mbere ni twa Dushaza yamenyekanye hirya no hino mu Rwanda.

Kamichi akimara guhamagarwa muri Salax Awards arimo asoma abamufashije kumenyekana

Bimwe mu bikorwa bikomeye bakoranye n’itsinda Hot Side harimo nk’indirimbo Intambwe yitiriwe igitaramo Intambwe cyateguwe na 4 Real Promotions, mu rwego rwo kwizihiza intambwe u Rwanda rwateye nyuma ya Jenoside, icyo gihe hari mu 2005.

Mu mpera za 2006, nibwo Kamichi yavuye muri Hot Side, atangira umuziki ku giti cye. Indirimbo ye ya mbere ari wenyine Komeza Ubimbwire yasohoye mu mpera za 2008. Kugeza ubu mu 2011, Kamichi amaze gushyira ahagaragara indirimbo atazi umubare harimo n’izo yaririmbanye n’abandi bahanzi nyarwanda.

Zimwe mu zizwi ni nka Marita, Mwenyura, Zubeda, Aho Ruzingiye, Ngwino Undebe, Umwamikazi na Warambeshye ikiri nshyashya cyane. Izi ndirimbo zose zikaba zifite amashusho. Yahawe ibihembo bitandukanye harimo nka Salax Awards 2010, Best Afrobeat na Best Song of The year Zubeda.

Uyu muhanzi ni umuhanzi urenze ukwemera kuko ari inararibonye mu bwanditsi. Zimwe mu ndirimbo yanditse harimo Umugisha yitiriwe album ya King James, Inkoramutima ya Meddy, Umwanzuro wa Urban, Byarakomeye yafatanije na Knowless, Kamere ya TNP, n’izindi nyinshi z’umuhanzi Puff G nka Uzagaruke, Muhoza…

Ategura kandi ibitaramo byo gushyira ahagaragara album z’abahanzi nka King James, Riderman na Urban Boyz. Akaba anategura ibitaramo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .