Kugira ngo umuntu akoreshe iri koranabuhanga bizajya bisaba ko ubanza gufata ijwi ryawe mu gihe cy’amasegonda 15, kugira ngo ribe ryakwiganwa. Nyuma yo kwemezamo ijwi ryawe, uzajya wandika ahabugenewe maze Voice Engine, isome amagambo wanditse mu ijwi ryawe.
Voice Engine, izaba ifite ubushobozi bwo kumva ijwi ry’umuntu avuga mu rurimi runaka, maze ibe yasoma amagambo yahawe mu ndimi nyinshi zitandukanye ariko muri rya jwi yahawe.
Mu mpera z’icyumweru gishize OpenAI, yashyize hanze amajwi y’igerageza rya mbere yasohowe na Voice Engine, yigana ayo yari yahawe mbere.
Mu butumwa bwatangajwe n’iki kigo hari harimo amajwi y’umuntu asoma ibijyanye n’ubucuti, n’ayandi iri koranabuhanga ryasomye ku bijyanye n’iyo ngingo ariko mu ndimi nk’Ikidage, Igifaransa, Icyesipanyoro, n’Igishinwa.
Iri koranabuhanga rishobora kuba igisubizo mu gusemura, gusoma inyandiko ndende mu ijwi ryakorohera umuntu kuryumva kuko yaba arimenyereye, no gufasha abantu mu gihe batakaje ubushobozi bwo kuvuga.
Iki kigo ariko cyatangaje ko abantu benshi bagaragaje ko rishobora gutiza umurindi ibikorwa by’ubujura cyane ku bantu bafite ubushobozi bwo kwigana abandi no kuyobya abantu bitewe no gukwirakwiza amakuru atari yo.
OpenAI, ivuga ko ubu iri koranabuhanga riri gukorerwa igerageza n’amatsinda make y’abizewe bo muri sosiyete z’ikoranabuhanga ryo mu burezi n’ubuvuzi ndetse amakuru azahava akaba ari yo azifashishwa mu kugena niba rizashyirwa hanze, buri wese agakomorerwa kurikoresha.
OpenAI, kandi yatangaje ko ishaka gukora uburyo abantu bazajya binjiira muri konti zabo za banki bakoresheje amajwi yabo, nk’uko ubu hari uburyo bwo gukoresha isura cyangwa ijambobanga.
Ibya Voice Engine, bije mu gihe abakunzi b’ikoranabuhanga bategereje porogaramu ya Sora, yamuritswe na OpenAI, mu kwezi gushize. Iyi ni porogaramu izaba ifite ubushobozi bwo gukora video y’amasegonda 60 ishingiye ku mategeko yahawe mu nyandiko. Ni ukuvuga ko ibizajya bigaragara muri iyo video bizajya biba ari ibikubiye mu nyandiko yahawe Sora, uko yakabaye.
Ikindi ni uko kuri uyu wa Mbere iki kigo, cyatangaje ko kigiye gukora impinduka mu mikorere ya ChatGPT, aho abakenera kwinjira muri iyi porogaramu batazongera gusabwa gukoresha email zabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!