Uburyo Santorini yubatse bigaragaza neza ubuhanga bw’abantu mu gushushanya inyubako no kurema ahantu hadasanzwe, kugeza ku rwego hagererenywa n’Ijuru.
Santorini ubusanzwe yitwaga Thira, ni kimwe mu birwa biri mu mazi ya Aegean. Iki kirwa gikozwe nk’uruziga cyavutse mu myaka isaga 300 ishize nyuma y’iruka ry’ibirunga byaho.
Ibihumbi by’abantu bahora mu Bugereki bagiye gusura Santorini biganjemo abakundana baba bagiye kwishimira urukundo rwabo muri iki kirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 75.8.
Gusura Santorini biba byiza iyo ubikoze hagati ya Kamena na Nzeri kuko ni bwo ikirere kiba kimeze neza, ubasha kubona ibintu byose wifuza.
Santorini yahindutse ijuru rya benshi
Buri muntu wese wageze muri Santorini, iyo umubajije uko yahabonye nta kindi akubwira usibye kuba yarabonye Ijuru mu Isi, iyo urebye uburyo hubatse nta kabuza wahagereranya na ryo.
Muri Santorini hari uduce twamamaye abantu bahasuye babamo turimo Oia, Imerovigli, Fira na Firostefani. Aha hari n’amahoteli atandukanye afite ubwiza buhambaye ushobora kujyamo bitewe n’ubushobozi bwawe.
Zimwe muri hoteli zamamaye muri iki kirwa ni White Side Suites iri muri Oia, izwiho kuba uyiriho abasha kureba neza ikirwa kandi bavuga ko abashaka kwishimira urukundo rwabo ari ho bajya.
Hari n’izindi zikunzwe nka Remezzo Villas iri muri Imerovigli, Sunny Days, Porto Castello, Hotel Thireas n’izindi.
Uwageze Santorini hari ibintu bitandukanye ahakora bijyanye n’ubukerarugendo bitewe n’ibyo ukunda, gusa kimwe mu byamamaye ni ukureba izuba rirenga mu gace ka Caldera muri Oia.
Muri aka gace kandi abantu bakunda gusura umujyi waho wubatse mu buryo bwa kera. Gusa, na Fera ni heza kuharebera uko izuba rirenga cyangwa uko rirasa.
Ibi bijyana no kuba abantu basura umucanga uba ku nkengero z’amazi, ahantu hatandukanye nka Red Beach izwiho ku bikingi bitukura ifite n’umucanga waho. Aha abakunda amafoto ni ho bajya kuko aba meza cyane.
Hari na Perissa Beach yamamaye kubera umucanga w’umukara, Kamari Beach yo izwiho kubera za restaurant n’amaduka meza biriyo, hari na Amoudi Bay, Monolithos Beach n’izindi.
Niba uri umukunzi w’umuvinyo ntuzave muri Santorini utagiye mu birori byaho, bitewe n’imizabibu myinshi ihingwa mu Bugereki bituma hakorwa imivinyo myinshi. Ushobora kunywa ihakorerwa yamamaye nka Assyrtiko, Athiri, Aidani, Vinsanto n’indi.
Hari ahantu hatandukanye bakorera imivinyo muri Santorini ku buryo ushobora kujya kureba uko ikorwa nka Venetsanos, Gaia Wines na Sigalas.
U Bugereki buzwiho kuba bukungahaye ku bwoko bw’amafunguro butandukanye, cyane ibiryo byo mu nyanja. No muri Santorini ni ko bimeze, ni yo mafunguro ahiganje.
Muri Santorini hari restaurant nyinshi ziteka ubwoko bw’amafunguro atandukanye, iyamamaye cyane ni Anogi iherereye muri Imerovigli, iteka amafunguro ariho indyo gakondo zo mu Bugereki nka moussaka iba irimo amagi, inyama z’intama, ibirayi n’ibindi. Mu mafunguro akunzwe cyane harimo na Souvlaki, ubwo ni nka ‘brochette’.
Usibye amafunguro gakondo kandi izi restaurant ziteka indyo zigezweho nka salad, ibikomoka mu nyanja, inyama zokeje n’ibindi.
Ikindi kintu cyo gukora muri Santorini ni ugusura inzu ndangamurage zigaragaza amateka n’umuco by’u Bugereki, hari nka Museum of Prehistoric Thera iri muri Fira n’iya Folklore muri Oia.
Ku bakunda amateka ajyanye n’Iyobokamana basura insengero zitandukanye zihari, zubatswe mu buryo budasanzwe aho zifite ibisenge by’ibiziga by’ubururu, zubatswe mu buryo bunogeye ijisho.
Niba wasuye ahantu uba ugomba kugira urwibutso utahana ruzahora ruhakwibutsa, muri Santorini ushobora kujya mu masoko ya Oia, Fira na Kamari aho ubona ibicuruzwa bitandukanye birimo iby’ubugeni n’imitako itandukanye.
Hari ibikorwa byinshi byatuma uzenguruka iki kirwa nko kugitembera mu bwato ari na ko wishimisha ku mucanga wo ku nkegero z’amazi yo mu duce dutandukanye n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!