‘Afro’ ni yo ndirimbo ihetse izibumbiye kuri album ya Gatatu Mani Martin yitegura kumurika, yatunganyijwe na Producer Mastola mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo akorwa na Producer Meddy Saleh muri Press It.
Mani Martin yashyize umwihariko mu mashusho y’indirimbo ye uhereye ku myambarire ye, uko yambitse ababyinnyi ndetse n’uburyo yatondekanyije ibikorwa byumvikanisha ubutumwa bw’ibyo yaririmbye. By’umwihariko muri iyi ndirimbo Mani Martin yakoreshejemo abana bato bacuranga gitari ikoze mu bidomoro bishaje.
Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ikijya hanze yishimiwe ku rwego rukomeye ndetse ngo hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byamuhamagaye akorana nabyo ibiganiro ‘nk’ikimenyetso cyamweretse ko ataruhiye ubusa.’
Ati “Nishimiye uburyo igisohoka ihise itangira kurebwa hirya no hino, hari igitangazamakuru cyo muri Nigeria cyitwa Nigerian music and entertainment cyahise kimpamagara kubera "Afro" ndetse na East Africa Radio naraye nganiriye n’umunyamakuru wayo ariyo imuteye kumpamagara, biranyereka ko ntavunikiye ubusa, nizeye ko ikomeza kwakirwa neza hirya no hino.”
Yavuze ko ageze kure imyiteguro yo kujya guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Amani Festival, ngo azakora uko ashoboye aveyo amenyekanishije album ye nshya yise ‘Afro’ ashaka gushyira hanze.
Ati “Ngiye gusubira muri Amani Festival byemejwe, navuga ko ririya serukiramuco narigiriyeho umugisha ukomeye kuko iyi ni inshuro ya gatatu ngiye kurijyamo. Ubu ngiye kuryitabira mu gihe ndi murugendo rwo kumenyekanisha album yanjye nshya Afro, hariya ni ahantu haba hahuriye itangazamakuru mpuzamahanga ndumva nzaboneraho kurikoresha mu kurushaho gukwiza album yanjye Ku Isi.”
Mani Martin arateganya kuyimurika mu buryo bwihariye mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’igice kimwe cya Congo. Yari asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse muri 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora muri 2012.
Album ye nshya igizwe n’indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.
TANGA IGITEKEREZO