00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin mu bazitabira igitaramo cya Jazz kigiye kubera i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2016 saa 08:57
Yasuwe :

Mani Martin ari ku rutonde rw’abahanzi bakomeye bazaririmba mu gitaramo cya ‘Jazz Junction Edition 4’ kizabera kuri Kigali Serena Hotel kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016.

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Neptunez Ban, itsinda ry’abahanzi Elion Victory asigaye abarizwamo.

Hazaba harimo n’abandi bacuranzi ba gitari bakomeye barimo umuhanzi uzwiho ubuhanga bukomeye mu gucuranga gitari Michael Ouma [Myko Ouma] wo muri Uganda n’abaririmbyi ba Neptunez Band.

Muri iki gitaramo Mani Martin ari mu bahanzi b’imena bategerejwe cyo kimwe na Myko Ouma uzaturuka i Kampala. Aba bahanzi bazacuranga bafatanyije n’abahanzi bagize itsinda rya Neptunez Band risanzwe ryitabira ibitaramo bya Jazz.

Myko Ouma ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu gucuranga gitari muri Uganda, azwi cyane mu ndirimbo ze bwite zirimo “The Club banger”, “Aluru” na “Paradyz”. Yanasubiyemo indirimbo “Aye” ya Davido na “Chop My Money” ya P-Square, yazicuranze yifashishije gitari gusa.

Yacurangiye mu bihugu birimo Canada, Australia, u Budage, mu mijyi itandukanye ya Amerika, u Busuwusi n’ahandi.

Mani Martin aherutse gususurutsa Inama mpuzamahanga ya World Economic Forum iherutse kubera mu Mujyi wa Kigali. Yamamaye mu ndirimbo nka “Amani”, “My Destiny”, “Intero y’amahoro” n’izindi avuga ko iki gitaramo kizaba ari Live y’umwimerere ndetse ngo amaze igihe akora imyitozo.

Mani Martin yanasohoye indirimbo yakoranye na Rafiki yitwa So Serious

Ati “Njye na Kesho Band hamwe n’umuhanzi ukomeye Myko Ouma wo muri Uganda, twiteguye kubajyana mu Isi ya Afro Jazz, ntimuzabure. Nzanabamenyesha izina rya album yanjye nshya.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 10,000 ku muntu umwe, 15,000 kuri couple ndetse n’ibihumbi ijana ku bantu umunani bazihuriza ku meza imwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .