Uyu muhanzi w’umunyempano yavuze ko yahisemo kwiga itangazamakuru akuruwe n’amajwi y’abanyamakuru Jeanne Gentille, Victoria Nganyira n’abandi bavuganaga ubushongore n’ubukaka baciye kuri Radiyo Rwanda mu myaka yatambutse.
Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yasobanuye ko yari amaze imyaka ine yiga muri Mount Kenya kuko yatangiye muri Nzeri 2014 aho yigaga mu ishami ry’itangazamakuru.
Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kwiga iri shami kuko yizeye ko ‘rizamufasha kugera ku nzozi ze kuko kuva akiri umwana yiyumvagamo kuzaba umunyamakuru w’umwuga’.
Yashimiye benshi mu bamufashije mu rugendo amaze imyaka ine akora ubwo yari umunyeshuri muri Mount Kenya University, by’umwihariko yashimiye nyina witabye Imana ‘wahoze yifuza ko umwana we yazatera iyi ntambwe’
Yagize ati “Ni umunsi udasanzwe kuri njyewe, iyi ntsinzi nyituye abanyifurije ibyiza bose by’umwihariko ababyeyi banjye Marie Louise Kambenga na Izuba Teruko, ntabwo nabona amagambo akwiye mu gushima ubufasha bwanyu muri uru rugendo. Hejuru ya byose ibi mbituye mama witabye Imana wahoze anyifuriza kuzagera kuri iyi ntera…”
Mani Martin avuga ko kwiga itangazamakuru, nk’umuhanzi bizamufasha kurushaho gucengeza ubutumwa bwe mu Banyarwanda ndetse ngo asanga itangazamakuru ari umuyoboro mwiza wo gutanga ubutumwa.
Mu banyamakuru yakuze akunda ari na bo bamushyizemo umutima wo gukunda itangazamakuru, harimo Jeanne Gentille, Victoria Nganyira, Martine Mukamabano na Eric Kayihura.
TANGA IGITEKEREZO