00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yakoze album y’umwihariko azamurika mu bihugu bitanu

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 August 2016 saa 09:14
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyempano Mani Martin agiye gusohora album ya Gatanu ifite umwihariko udasanzwe, arateganya kuyimurika mu buryo bwihariye mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba n’igice kimwe cya Congo.

Mani Martin akunzwe muri iki gihe mu ndirimbo ‘Same Room’ na ‘Baby Gorilla’. Yari asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse muri 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora muri 2012.

Yabwiye IGIHE ko ageze ku musozo imirimo yo gutunganya album ya gatanu yise ‘AFRO’ igizwe n’indirimbo 14 za kinyafurika ndetse ngo ikoze mu buryo butandukanye n’izo yahereyeho.

Ati “Igikorwa cy’ifatwa n’itunganywa ry’amajwi ya Album "Afro” tubigeze hafi y’umusozo, iyi ni album ikozwe mu buryo butandukanye n’izayibanjirije, numva nifuza ko yagera ku batuye Isi.”

Yongeyeho ko album ye nshya ifite umwihariko w’uko igizwe n’indirimbo ziri mu ndimi enye, Igifaransa, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Yabikoze agamije kugeza ubutumwa ku mubare wagutse.

Ati “Umwihariko wa mbere w’indirimbo zigize ni uko zatekerejweho zikanashyirwaho umusanzu n’abahanga batandukanye, mu bitekerezo no mu bikorwa, ziririmbwe mu ndimi zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa n’Icyongereza, ni Album igenewe Abanyafurika n’abatuye Isi yose.”

Producer Mastola wo muri Congo ni we wayitunganyije

“Ikindi iyi album dufatanyije na Producer Mastola waturutse i Kinshasa ariyo imuzanye, Kesho band n’abandi bacuranzi b’abahanga niyambaje. Twayikoze mu buryo bw’umwimerere [live recording] tugerageza kudashyira imbere uburyohe butangwa na mudasobwa.”

Mani Martin yavuze ko album ye azayimurika mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania, u Rwanda n’igice kimwe cya Congo Kinshasa.

Ati “Icya mbere ni ukuyimurikira abantu binyujijwe mu bitangazamakuru (media tour) izazenguruka mu bihugu byo mu karere, u Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania, n’uduce tumwe twa Congo Kinshasa.”

Yongeyeho ati “Icya kabiri kizaba ari ibitaramo bizahera i Kigali, bikanazenguruka igihugu cyose. Iyi album izagurishwa mu buryo bwa online, igomba kubarizwa ku mbuga zicuruza umuziki nka iTunes, Amazone n’izindi vuba aha.”

Mu bindi ateganya ni ugusakaza album ye mu bice biri kure y’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ikajya icuruzwa mu mijyi mikuru n’imito mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibi.

Mani Martin ahamya ko album ye nshya ifite umwihariko wa Kinyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .