00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yakoze indirimbo ivuga iby’abasangira byose ‘mu cyumba’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 October 2015 saa 01:16
Yasuwe :

Mani Martin umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo gakondo n’injyana zigezweho RnB/Pop n’umuziki ufite umudiho wa Kinyafurika, yasohoye indirimbo yise ‘Same Room’ ikubiyemo iby’abakundana ku gipimo cyo hejuru.

Muri iyi ndirimbo nshya, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’, ‘My Destiny’ n’izindi, avugamo uburyo abakundana hari igihe kigera umwe ntiyifuze kuva iruhande rwa mugenzi we.

Mu kiganiro na Mani Martin ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo y’urukundo yavuze ko yayituye abantu bose bakundana ku rwego rukomeye kugeza ubwo bifuza gusangira byose, ‘nta cyo bahishanya mu cyumba kimwe’.

Yagize ati “Muri iyi ndirimbo mvugamo uburyo hari igihe ukunda umuntu bikagera aho bikakurenga ukumva wasangira nawe byose, ibitekerezo byawe byose byibera kuri we, wakibuka ko muganira mukaza gusezeranaho ukumva umutima uranze. Nibwo uba wumva wifuza gusangira na we byose, mu nzu imwe, mu cyumba kimwe...”

Abajijwe niba ibyo yaririmbye muri ‘Same Room’ ari ibyamubayeho, Mani Martin yasubije ati “Bishobora kuba biri kumbaho muri iyi minsi tu, ni gutyo ubyumva mu ndirimbo.”

Mani Martin wasohoye indirimbo yise 'SAME ROOM'

Yongeraho ati “Ni indirimbo ntuye by’umwihariko abakundana biyumvanamo kuri urwo rwego, abiyumvanamo bifuza gusangira byose.”

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor P afatanyije n’umukirigisi wa Guitar witwa Celement ucuranga muri Kesho Band.

Amashusho yayo azatangira gutunganywa na Producer Meddy Saleh mu ntangiriro z’Ugushyingo 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .