00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yakoze indirimbo yunamira Papa Wemba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 29 April 2016 saa 04:40
Yasuwe :

Umuririmbyi Mani Martin yasubiyemo indirimbo ‘Rail On’ ya Papa Wemba mu kumuha icyubahiro no kumwunamira nyuma yo gupfa amarabira ubwo yari mu gitaramo i Abidjan.

Papa Wemba w’imyaka 66 yapfiriye mu gitaramo yakoreye i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuwa 24 Mata 2016. Umurambo we wagejejwe i Kinshasa kuwa 28 Mata 2016.

Mani Martin, umwe mu baririmbyi bibanda ku muziki ufite umudiho wa kinyafurika na gakondo ya Kinyarwanda yasubiyemo indirimbo ‘Rail On’ ya Papa Wemba yakunzwe mu 1995. Yasohoye kuri album Papa Wemba yakoze mu mwaka wa 1995.

Mani Martin yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yerekane ko Papa Wemba ari we muhanzi wo muri Congo ufite umwihariko kurusha abandi ndetse amufata nk’igihangange areberaho mu iterambere rye.

Yagize ati “Icya mbere nzahora mwibukiraho ni uko ari we muririmbyi wo muri Congo wa mbere nabashije gutandukanya n’abandi bwa mbere kuva ngitangira kumva muzika ya congo. Mbere ntaramenya Papa Wemba numvaga imiziki yabo yose ari imwe.”

Yongeyeho ati “Yari umuhanzi numva wagutse cyane utagira imipaka, iyo wumvise indirimbo nka Show Me The Way, Maria Valancia n’izindi wumva ko zifata ku njyana ya Rumba zikanagira isura y’umuziki wa Pop. Ibyo nkabimukundira cyane uburyo abasha kubihuza, agukora injyana igezweho kandi ntatakaze Rumba y’iwabo.Byose nibyo byatumye numva nkwiriye kumwubaha.”

Mani Martin kimwe n’abandi bahanzi bakomeye ku Isi, ahamya ko umwimerere w’umuziki wa Papa Wemba n’amasomo yamuvanyeho bizakomeza kumuyobora mu rugendo rw’umuziki akora.

Umurambo wa Papa Wemba uzasezerwaho bwa nyuma mu kibuga cyitiriwe abahowe Imana [muri Stade des Martyrs] hanyuma ashyingurwe kuwa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .