Nk’uko yabitangarije IGIHE, Mani Martin yagize amahirwe yo gukorana na Innocent Mbalume ubwo yari muri Congo aho yari yagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rya AMANI Festival.
Mani Martin yavuze ko iri serukiramuco ryamufashije cyane mu kwagura umuziki we no kwerekana urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho.
Indirimbo ‘Serafina’ yiganjemo ubutumwa buvugira bukanahumuriza abagore bagizweho ingaruka n’intambara, umwiryane n’amakimbirane yo muri Afurika.
Nyuma ya ‘Serafina’ Mani Martin yakoranye na Innocent Mbalume, manager we yatangiye ibiganiro na Bill Clinton Kalonji ngo arebe ko byakunda aba bahanzi bombi bagakorana indirimbo.
Yagize ati “Manager wanjye yatangiye kuganira na Bill Clinton Kalonji turebe ko byacamo neza dukorane indirimbo. Cyaba ari ikintu gikomeye kuko izina ryanjye ryagera kure”.
Mani Martin amaze kwitabira amaserukiramuco menshi amufasha guhura n’abahanzi bakomeye ndetse no gukomeza kwagura umuziki we ari nako ahesha ishema igihugu cye.
TANGA IGITEKEREZO