00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo Serafina (Video)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 19 March 2015 saa 10:40
Yasuwe :

Mani Martin ,umuhanzi umaze gushinga imizi mu muziki wa gakondo uvanze n’uwa kizungu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Serafina’ yakoranye na Innocent Mbalume icyamamare muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, Mani Martin yagize amahirwe yo gukorana na Innocent Mbalume ubwo yari muri Congo aho yari yagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco rya AMANI Festival.

Mani Martin yavuze ko iri serukiramuco ryamufashije cyane mu kwagura umuziki we no kwerekana urwego umuziki w’u Rwanda ugezeho.

Indirimbo ‘Serafina’ yiganjemo ubutumwa buvugira bukanahumuriza abagore bagizweho ingaruka n’intambara, umwiryane n’amakimbirane yo muri Afurika.

Nyuma ya ‘Serafina’ Mani Martin yakoranye na Innocent Mbalume, manager we yatangiye ibiganiro na Bill Clinton Kalonji ngo arebe ko byakunda aba bahanzi bombi bagakorana indirimbo.

Yagize ati “Manager wanjye yatangiye kuganira na Bill Clinton Kalonji turebe ko byacamo neza dukorane indirimbo. Cyaba ari ikintu gikomeye kuko izina ryanjye ryagera kure”.

Mani Martin amaze kwitabira amaserukiramuco menshi amufasha guhura n’abahanzi bakomeye ndetse no gukomeza kwagura umuziki we ari nako ahesha ishema igihugu cye.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .