00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Baby Gorilla’

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 18 August 2015 saa 06:42
Yasuwe :

Mani Martin umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo gakondo n’injyana zigezweho RnB/Pop n’umuziki ufite umudiho wa Kinyafurika, yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Baby Gorilla’.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’, ‘My Destiny’ n’izindi, avugamo uburyo ingagi ari umwe mu mitungo yihariye u Rwanda rukamamo amadovise, avuga ubwiza bwazo n’uburyo zikwiye gufatwa.

Ubwo aheruka kuzisura mu Birunga aho ziganje mu Majyaruguru y’u Rwanda, ngo yazisanganye umutima mwiza no kwisanzurana n’ikiremwamuntu igihe hatabayeho kuzisagararira bityo bimuviramo inganzo yo kuziririmba.

Yagize ati “Ingagi iri muri zimwe mu nyamaswa zigira umutima mwiza n’ubwuzu mu gihe umuntu atazisagariye. Kenshi rero nahuraga n’abanyamahanga bakambaza nk’ikintu cyatuma baza mu Rwanda.”

“Nibwo nahisemo gukora iyo ndirimbo ngo nibanumva ubutumwa burimo bizatume bashaka kumenya icyo u Rwanda rurusha ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika”.

Mani martin ngo ageze kure imyiteguro yo kurangiza indirimbo yifuza ko zizaba ziri kuri album ya Gatanu ashaka kuzashyira hanze mu minsi iri imbere.

Imwe mu mashusho agaragara muri iyi ndirimbo

Mu yindi mishinga y’indirimbo ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba, harimo indirimbo yakoranye na Michael Ross ubwo aheruka kuza mu Rwanda.

Amashusho ya Baby Gorilla, Mani Martin yayafatiye mu Majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze mu bice bimwe izi nyamaswa zisanzwe zibamo.

Aya mashusho yayafatiye mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .