00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo yanditse mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 May 2017 saa 08:56
Yasuwe :

Mani Martin, umuririmbyi ukora umuziki wiganjemo gakondo ifite umudiho wa Kinyafurika yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Umumararungu’, yayanditse mu myaka itanu ishize.

Mani Martin amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Afro’, mbere yayo yari yasohoye iyitwa ‘Same Room’ nayo yakunzwe cyane. Yabwiye IGIHE ko indirimbo ‘Umumararungu’ yayanditse mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nyuma gato yo gusohora album ‘My Destiny’.

Yagize ati “Umumararungu ni indirimbo nanditse mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, ni inganzo yaje maze gusoza album ‘My Destiny’, sinayisohoye icyo gihe gusa yaririmbwe mu bitaramo byinshi cyane buriya ifite abakunzi bayo haba mu Rwanda no hanze aho nabashije kugera.”

Yongeraho ati “Nhimishijwe no kuba amashusho yayo abonetse, kandi ikaba uko twayitekereje njye n’uwayiyoboye, niyo video yasabaga abantu benshi cyaee kuko ni indirimbo yo gutarama. Nyagasani yadushoboje kuyishingira kuri icyo gitaramo twari dufite ibasha gukorwa gutya.”

Mani Martin yavuze ko iyi ndirimbo 15 ari imwe mu zigize album nshya ‘Afro’ amaze iminsi akorera amashusho, nayo iri mu zatangiye gucuruzwa ku mbuga za internet zitandukanye zisanzwe zisakaza umuziki.

Ati “ Kuri ubu ‘Umumararungu’ iri mundirimbo zigize album ‘Afro’ nkomeje gutegura amashusho yazo, nifuza kuzamurika album zose uko ari cumi n’eshanu zarakorewe amashusho.”

Amashusho y'iyi ndirimbo Mani Martin yayafashe ubwo yari mu iserukiramuco rya Amani Festival iherutse kubera muri RDC

Uyu muhanzi yari asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse muri 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora muri 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .