00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatokoye abivanga mu rukundo rwe n’umukobwa w’Umuyisilamu

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 7 July 2015 saa 06:54
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize, Mani Martin yeruye ko ari mu rukundo n’umukobwa w’Umuyisilamukazi witwa ‘Hadidja binavugwa ko ashobora kumutera guhindura idini akava muri ADEPR akayoboka inzira y’Intumwa y’Imana Muhamad.

Bikimenyekana ko Mani Martin usanzwe asengera muri ADEPR ari mu rukundo n’umukobwa w’Umuyisilamu, hatangiye gukwirakwizwa inkuru ishimangira ko uyu musore agiye gushyira hasi ibyo kuba umurokore ahubwo akaba umwana w’Imana ugendera ku nkingi n’amahame atanu agengaAbayisilamu.

Mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y’abantu ku giti cyabo, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko iz’Abakristu bagiye bagaruka cyane kuri uyu muhanzi banenga bikomeye kuba yarakundanye n’umukobwa w’Umuyisilamu ndetse akaba agiye kwemera guhindura idini.

Nubwo ibyo guhindura idini Mani Martin atigeze abyemeza ndetse abantu ubwabo bakaba bakomeje kumwota banamutuka ibyo gupfunyika ku bwo kumuziza imyemerere, ngo asanga bidakwiye kuko nabyo abibonamo ‘ivangura nk’ayandi yose’.

Ngo ntiyumva impamvu na ntoya abamutuka bagenderaho ku bw'umukobwa bakundana w'Umuyisilamu

Uyu muhanzi yanditse kuri Facebook ubutumwa burebure yageneye abivanga mu rukundo rwe na Hadidja wamutwaye uruhu n’uruhande, avuga ko bidakwiye na gato ko habaho guhutaza bamwe bazizwa imyemerere yabo.

Mani Martin yateruye agira ati :

Mfite ubumenyi buke hafi ya ntabwo ku bijyanye n’iyobokamana, amadini n’ibisa bityo byose, gusa nubaha ukwemera kwa buri wese, nziko kubaho dufite ibyo dutandukaniyeho kuri iyi si ari byo bidufasha kugirirana akamaro.

Nuko nyine ntagitangara, ariko biratangaje kubona uko burya bwose imyemerere y’amadini anyuranye ishobora kugira abo itera guhishura urwango bagirira abatemera nkabo.

Nta gahunda n’imwe ijyanye n’idini iryo ari ryo ryose mfite , kurijyamo cyangwa kurivamo, uretseko inahari byaba ari ibyanjye bwite, sinumva aho bihurira n’undi wese kuko imyaka yo guhitamo ibinyuze ndayirengeje!

Naho gukunda ho njye sindeba idini uvamo, ibyo sinzi ko nanabitekerezaho ntibiri mu byo ndeba ku muntu.

Gusa biteye ubwoba uburyo twigishwa iyobokamana n’uburyo turivangamo amavamutima yacu! Ducira imanza abo tutemera kimwe, tubatega iminsi , tubatuka , tunabaciraho iteka!

Niko ye , ubundi ku bakristu abayislam si abantu nkamwe? Ku bayisilamu se abakristu si abantu nkamwe? Kuki twabigira intambara ngo kanaka yakunze nyiranaka badahuje imyemerere? ?? Ibyo se ahubwo bitaniyehe n’irindi vangura iryariryo ryose?

Naho bavandimwe rwose nta guca inka amabere kwaba kubayeho abatandukanyije amadini bakundanye, nta n’ikibi njye mbyumvamo, urukundo rwishakira inzira rugaca iyo mipaka yose!

Tujye twigira ku bibera ku Isi, Nigeria, mu minsi yashize amaraso yaramenwe biratinda ngo bapfa kutemera bimwe. Bene biriya bitangira buhoro buhoro bihereye mu myumvire nk’iyi yo kumva ko uwo mudahuje idini ari ikizira kuri wowe.

Ddusigeho rwose, ku Mana nta kibanza cy’abaca imanza za Rubasha , abanyarwango, abatukana n’abategana iminsi, n’abacira abandi ho iteka gihari, bisa n’ubwibone no kwishyira hejuru iyo urengeje urwego rwo kwishimira ukwemera kwawe ukageza aho kumva ko ukw’abandi nta kigenda, tujye ducisha make dore tubanza kuba abantu mbere yo kuyoboka amadini, mugire amahoro n’umutuzo mwese abakristu n’abayislam, by’umwihariko Ramadhan Karim ku bayislam mwese! Peace & Love.

Guhitamo idini asengeramo, Mani Martin asanga ngo ari amahitamo ye bwite adakwiye kuryozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .