00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yatutswe aryozwa kwifotozanya n’umukobwa werekanye ikibuno

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 January 2018 saa 01:06
Yasuwe :

Mani Martin yibasiwe mu buryo bukomeye na bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamuryoza gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura gato kerekana ikibuno.

Mani Martin uherutse gushyira hanze album yise ‘Afro’ yatutswe mu gihe ari mu bikorwa byo kwamamaza no gutanga integuza y’indirimbo nshya afitanye n’itsinda rya Sauti Sol. Ubwo aba bahanzi baherutse i Kigali bahavuye bafashe amashusho y’indirimbo bahuriyemo na Mani Martin ndetse bavuze ko ‘ari umushinga udasanzwe ku bafana bo mu Rwanda’.

Uyu muhanzi amaze iminsi ibiri ashyira kuri Instagram amafoto mu buryo bw’uruhererekane yerekana abafana be uko byari byifashe ubwo bafataga amashusho y’indirimbo ye na Sauti Sol. Mu mafoto yashyize hanze hari iyakuruye impaka bishingiye ku mukobwa wambaye agakabutura gato cyane k’ikoboyi kerekana igice kimwe cy’ikibuno ibintu ‘abafana bamwe bafashe nk’urukozasoni’.

Uwitwa Evariste Bagambiki [ukoresha @ varimrose] ni we usa n’uwakije umuriro anenga Mani Martin ko yakoze ibidakwiye kwemera kwifotozanya n’inkumi yiyambitse ubusa. Mu bitekerezo bigera kuri 50 byashyizwe kuri iyi foto abenshi bashyigikiye Bagambiki gusa hari n’abandi bavuze ko “ibyo Mani Martin arimo ari akazi”.

Yatangiye agira ati “Yewe ibi si uguca urubanza ariko reka nenge gato, uyu mukobwa koko arambaye? Ubwo koko ni umuco nyarwanda? Ahaaaa!!”

Undi witwa Levy Jeovanis Ntaganira yaje ateguza Mani Martin kwitegura ibitekerezo bimusenya by’abantu basengera muri ADEPR aho yagize ati “Noneho ba ba ADEPR barakwica, kandi najye ndi we gusa simfite imyumvire nk’iyabo kuko njye mbifata nk’akazi nyine.”

Uyu mukobwa ni we watumye Mani Martin yibasirwa n'abafana

Mani Martin atitaye ku banenze amwe mu mafoto asogongeza abafana uko indirimbo izaba imeze yongeye kwibutsa abakunda umuziki we ati “Njye na Sauti Sol tubahishiye ikintu kiryoshye, dufite amashyushyu yo kubaha iyi ndirimbo mukiyumva nk’uko twiyumva ubu.”

Sauti Sol na bo banditse kuri Twitter bateguza abakunzi babo mu Rwanda ko umushinga w’indirimbo bafitanye na Mani Martin ari mwiza kandi biteze ko uzakirwa neza.

Aya mashusho yafatiwe i Kigali mu cyumweru gishize
Producer Meddy Saleh wayoboye ifatwa ry'aya mashusho
Mani Martin na Savara Mudigi wo muri Sauti Sol
Mani Martin na Sauti Sol bagiye gushyira hanze indirimbo bakoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .