Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, Jules Sentore, Christopher na Bruce Melody bagomba gukorera igitaramo ahitwa Villa Portofino i Nyarutarama ariko nticyabaye nk’uko byari byitezwe.
Mani Martin umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo, yavuze ko yababajwe bikomeye no kuba ibitaramo bisigaye bifungwa nyamara umuhanzi aba ashakisha amafaranga azavanamo umusoro wa leta.
Igitaramo kigihagarikwa, yabwiye IGIHE ko atiyumvisha impamvu nyayo ituma abakunzi b’umuziki badatarama bisanzuye kandi mu Rwanda hari umutekano usesuye.
Yanabyanditse kuri Facebook avuga ko hakwiye ingamba zihamye kugira ngo abahanzi bakore akazi bisanzuye batanabangamiye inzego z’umutekano.
Ati “Aho bigeze dukeneye kuvuga Oya, oya, oya! Bizageza ryari ihagarikwa ry’ibitaramo mu Rwanda? Ese kirazira kwishima? Abanyakigali se bazatarama ryari ntihazemo Polisi kubihagarika?”
Ngo ntiyumva uburyo umuhanzi azabaho ategura ibitaramo ’umutima udiha’ ku bwo gutinya ko Polisi ishobora kuzamufungira kandi na we akwiye gukora byemewe n’amategeko nk’abandi basoreshwa.
Ati “Buri musoreshwa wese mu gihugu ko afite aho akorera abahanzi harya bo bakorera he? Kandi buri mezi atatu Rwanda Revenue iti ‘mwishyure imisoro’! Ibi birakabije! Igitaramo cya Sentore Jules, Bruce Melody na Christopher, kibaye kigitangira kuryoha bati ‘muhagarike’!”
Umupolisi waje guhagarika imiziki, yabwiraga ubuyobozi bwa Villa Portofino ahabereye igitaramo ko ‘nta burenganzira bafite bubemerera kubuza Abanyarwanda umutekano’ ndetse ko Polisi y’u Rwanda itari izi iby’iki gitaramo.
Umuyobozi wa Hoteli yerekanye urupapuro yahawe n’Umujyi wa Kigali rwemeza ko yasabye uburenganzira bwo gucuranga. Umupolisi yahise amubaza ati "Nyereka aho Polisi yagusinyiye", undi arahabura araruca ararumira.
Byanzuwe igitaramo gihagaritswe! Abahanzi batashye bababaye, abafana bataha bijujuta bavuga ko bahombye kabiri, amafaranga bishyuye baza kureba igitaramo n’umwanya bataye.
TANGA IGITEKEREZO