00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yiseguye ku bataramubonye mu gitaramo cyo gufasha inshike za Jenoside

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 7 April 2015 saa 07:55
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2015 Jay Polly yakoze igitaramo cyo gukusanya inkunga y’abarokotse Jenoside batishoboye bikaba byari biteganyijwe ko yagombaga gufatanya na Mani Martin utarabonetse ku munota wa nyuma kubera ubwumvikane buke bwabaye ku mpande zombi.

Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na IGIHE, yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye atagaragara muri iki gikorwa ari uko abari bashinzwe imitegurire y’iki gitaramo barenze ku masezerano bagiranye bakamushyira ku byapa bicyamamaza kandi atari ateganyijwe kuririmba ahubwo yari kuza nk’umutumirwa.

Mani Martin yagize ati, “Nagombaga kwitabira kiriya gitaramo nk’umutumirwa hapana nk’umuhanzi wagomba kuririmba. Mu minsi ine gusa kugira ngo igikorwa kibe nabonye bamanitse ibyapa bashyiraho ifoto yanjye kandi amasezerano yaravugaga ko nzitabira igitaramo nk’umutumirwa ndetse ko ntagomba kugaragara ku byapa byamamaza”.

Mani Martin yakomeje asobanura ko kuba atararimbe byaraturutse ku bushobozi buke abategura iki gitaramo bari bafite ku buryo batari kubona ayo bamwishyura we n’itsinda rye rya Kesho Band.

Ku ruhande rwa Jay Polly ntiyabashije kugira icyo adutangariza kuko atabashije kuboneka ku murongo wa telefone ye igendanwa.

Mani Martin ntiyabonetse muri iki gikorwa kubera kutumvikana na Jay Polly. Foto/Irakoze R.

Mani Martin yaboneyeho kwisegura ku bafana be batabashije kumubona kuri uwo munsi ndetse anashimira Jay Polly ku gikorwa cyiza yatangiye.

Ati, “Ndisegura kubafana batabashije kumbona mugitaramo cya Jay poly kumunsi w’ejo hashize, nukuri nari namwemereye kwifatanya nawe cyane ko ari igikorwa cyiza cy’ubumuntu”.

Yaboneyeho gutanga ubutumwa bwe ku Banyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka abasize Jenoside yo mu 1994 avuga ko ikiruta byose ari uko Abanyarwanda barushaho kunga ubumwe ndetse no kurushaho kwigira ku mateka yabo.

Ati, “Iki ni igihe kitoroshye Abanyarwanda twinjiyemo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi , ntihakagire uwo wanga ubitewe n’icyo mutandukaniyeho, kuko itandukaniro ryacu ni ryo buryohe bw’iyi Si dutuye”.

Jay Polly afatanyije na Touch Records bafite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .