00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yunamiye umubyeyi we mu gitaramo cyo kumurika ‘Afro’ (Amafoto na Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 5 November 2017 saa 01:47
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyempano Mani Martin yakoze igitaramo cyuje ubuhanga mu kumurika album ye nshya mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017.

Igitaramo cyo kumurika album ‘Afro’ ya Mani Martin cyabereye kuri Serena Hotel Kigali, cyitabiriwe n’abantu babarirwa mu gihumbi n’imisago ugendeye ku mubare wicara mu cyumba cyabereyemo.

Muri iki gitaramo Mani Martin yunamiye nyina umubyara witabye Imana mu myaka yashize. Mu ndirimbo cumi n’eshanu zigize album ‘Afro’, Mani Martin yavuze ko yifuje kumutura iyitwa ‘Karibagiza’ mu buryo bwo kumwubahisha imbere y’abafana be.

Yagize ati “Indirimbo ngiye kuririmba nifuje kuyitura mama wanjye witabye Imana. Ni umubyeyi wahoraga anyifuriza kugera hano mubona ngeze, ku bw’amahirwe make ntabwo nabashije kumuririmbira nka gutya, rero nifuje kuyimutura ikamugeraho aho ari”.

Yavuze aya magambo aherekejwe n’urufaya rw’amashyi y’abafana bagaragaje ko bakozwe ku mutima n’iki gikorwa Mani Martin yakoze cyo kubahisha umubyeyi we.

Abitabiriye iki gitaramo wabonaga biganjemo abantu bakuze; bishimiye kuza kureba umuziki wa Mani Martin Martin acuranga imbona nkubone. Ntiyatengushye abaje kumureba kuko buri uko yasozaga indirimbo bamuhaga amashyi abandi ukumva bazamura amajwi bashimangira ubuhanga bwe.

Ku maso yabo, wabonaga bafite akanyamuneza banyuzwe no kongera kubyinana na Mani Martin umudiho wa Kinyafurika. Ubwo yaririmbaga bamufashaga kuririmba, gusa baryohewe kurushaho ubwo yafatanyaga n’itsinda Yemba Voice bakaririmba mu majwi yabo bwite n’ibicurangisho bike.

Mani Martin yanyuzagamo akaganira n’abafana be, akajya ababwira ko impamvu ya buri ndirimbo mu zigize album yamuritse muri iki gitaramo ubundi akumvikanisha ko mu myaka amaze mu muziki yavumbuyemo impano zikomeye mu bahanzi bagize ‘Yemba Voice’, itsinda yahaye umwanya uhagije wo kwigaragaza kandi koko rihatambuka ryemye.

Ubwo igitaramo cyendaga gusozwa, abantu benshi bahagurutse mu myanya yabo abandi bajya mu gice cy’imbere kugira ngo baze kubyina iyitwa ‘Afro’ ari nayo yasoje iki gitaramo cyarangiye ahagana saa sita z’ijoro.

Mani Martin yaririmbye aherekejwe n'itorero ribyina kinyarwanda

Mani Martin asanzwe afite izindi album enye ziriho indirimbo ziganjemo izakunzwe, Isaha ya 9 yasohotse mu 2007, Intero y’amahoro (2011) n’iyitwa My Destiny yaherukaga gusohora mu 2012.

Album ye nshya igizwe yise ‘AFRO’ igizwe n’indirimbo 15 yahanze agendeye ku bitekerezo yasomye mu ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari.

Mu rukurikirane rw’indirimbo zigize album ya Mani Martin hariho iyitwa Afurika Ndota, Mwarimu, Karibagiza, Kinyaga, Afro, Ndaraye, Iyizire, Chalala, Sogea, Rubanda, Baba ni nani, Umumararungu, Akagezi ka Mushoroza, Serafina, Same room n’izindi.

Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki n'umugore we bitabiriye iki gitaramo
Aline Gahongayire uherutse gukora igitaramo nk'iki na we yari ahari
Sintex mukuru wa Nkusi Arthur yaririmbye mu gitaramo cya Mani Martin
Yverry yaririmbye abiyumvamo iz'urukundo barafashwa
Christopher yaririmbye muri iki gitaramo
Christopher yaririmbye agacishamo akazenguruka mu bafana
Ababyinnyi baherekezaga Mani Martin muri zimwe mu ndirimbo z'ikinyafurika
Mani Martin yamuritse album yise 'Afro'
Mani Martin yakoze iyi album ashingiye ku ibaruwa Patrice Lumumba yandikiye umugore we amubwira ko Afurika izagera igihe ikiyandikira amateka yayo uko ari
Mani Martin yaherukaga gukora igitaramo nk'iki mu mwaka wa 2012
Mani Martin imbere y'abakunda umuziki
Bamporiki n'umugore we bari bizihiwe n'igitaramo
Nick wo muri filime City Maid [uwa mbere iburyo] yari yaryohewe n'igitaramo cya Mani Martin
Ubwo Mani Martin yaririmbaga 'Karibagiza' yunamira umubyeyi we
Mani Martin yahuriye kuri stage n'abaririmbyi b'abahanga bagize Yemba Voice
Ubwo Yemba Voice yaririmbaga wumvaga abaryohewe cyane bavuga ko 'igomba gusimbura Urban Boyz'
Mu bicurangisho bya Mani Martin harimo n'ibishushe nk'ibibindi
Clement umucuranzi ukomeye wacuranze muri nyinshi mu ndirimbo za Mani Martin
Fanny Wibabara na we yari muri ibi birori
Aimable Twhairwa yizihiwe

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .