Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yavuze ko mu minsi yamaze muri Congo yahungukiye byinshi ariko igikomeye kurusha ibindi ni imbaraga yasanganye umuziki ubwawo akurikije uburyo abantu bari bishimanye mu bitaramo yahakoreye nyamara ubusanzwe harangwa umutekano muke.
Yagize ati, “Isomo riruta ayandi navanye muri Congo ni uko umuziki ufite imbaraga zisumba umuhanzi ubwe. Muri Congo abantu benshi ni abanyamuzika kandi b’abahanga pe. Nti biba byoroshye kubaririmbira ngo ubashimishe, kubona uburyo bishimiye indirimbo zanjye zimwe banaziririmba, bazibyina, hari n’izo basaba, byanyeretse ko umuziki ubwawo ari ururimi ruduhuza rutitaye kubo turibo”.
Mani Martin kandi yishimiye gukorana ibiganiro n’ibitangazamakuru bikomeye ku Isi birimo Televiziyo France 24 , BBC, Le Monde, Jeune Afrique, Al Jazeera n’ibindi.
Uyu muhanzi ngo yishimira ko yatangiye kugurisha umuziki we mu buryo bwagutse kandi ku rwego mpuzamahanga.
Ati, “Nabashije guhura n’ibitangazamakuru byinshi mpuzamahanga nka Jeune Afrique, Al jazeera, France24, BBC, Le Monde, n’ibindi byinshi. Nakuyemo isomo rikomeye ryo kumenya kugurisha muzika yanjye kubatuye Isi yose mbinyujije mu itangazamnakuru mpuzamahanga”.
Ni ku nshuro ya kabiri Mani Martin yari yitabiriye iri serukiramuco nyuma y’iryo yaririmbyemo mu Mujyi wa Goma mu mwaka wa 2013.
Nyuma y’iri serukiramuco, Mani Martin arateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Valentino’ na Sarafina yakoreye muri Congo. Aranateganya gukorera igitaramo ku ivuko mu Karere ka Rusizi.
REBA URUGENDO RWA MANI MARTIN MURI CONGO:
TANGA IGITEKEREZO