00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yavuze ku rujijo yatewe no gukorana indirimbo na Sauti Sol ntimufashe kuyamamaza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 May 2019 saa 11:22
Yasuwe :

Mani Martin aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol, ariko icyatunguye benshi mu bakurikirana imyidagaduro ni ukuntu iri tsinda ritigeze riyamamaza yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se no mu bitangazamakuru by’iwabo muri Kenya. Mani Martin we avuga ko atazi impamvu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2019 nibwo amashusho y’indirimbo yitwa ‘Mapenzi’ Mani Martin yahuriyemo na Sauti Sol yari amaze umwaka n’imisago yashyizwe hanze.

Ariko kuva aya mashusho yajya hanze nta kanunu ko kwamamaza iyi ndirimbo ku ruhande rwa Sauti Sol, nk’uko akenshi iyo abahanzi bakoranye indirimbo babigenza.

Abantu batandukanye bo mu myidagaduro mu Rwanda bagaragaje ko batishimiye uburyo iri tsinda ryitwaye ndetse bamwe ntibatinye kurishinja umwirato.

Nka Ally Soudy icyo gihe yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati “Sinzi impamvu abahanzi bo hanze tububaha, tukanabaha amafaranga menshi ariko byagera mu gusoza ibyo bumvikanye n’abahanzi bo mu Rwanda bakikanyiza by’umwihariko mu kwamamaza ibihangano bakozeho mu bihugu bakomokamo. Ese indirimbo na Meddy yo yaheze he? Nshuti zanjye dushyigikire abacu.”

Luckyman Nzeyimana ukorera RBA, mu magambo ye we yavuze abahanzi bo mu Rwanda bakwiriye kureka ibyo kwirirwa biruka inyuma y’abanyamahanga kuko batabakunda ahubwo baba bakurikiye inyungu.

Mu kiganiro Samedi détente gitambuka kuri Radio Rwanda, Mani Martin yabajijwe impamvu Sauti Sol itari kwamamaza iyi ndirimbo, avuga ko mbere bajya gukorana icyo kintu batari bigeze bakivuganaho.

Uyu muhanzi yabajijwe akayabo yishyuye aba bahanzi asubiza ko nta kintu yigeze abaha ndetse ko baza mu Rwanda atari we wari ubafite mu nshingano ngo icyo yakoze ari ukubategera gusa.

Yakomeje avuga ko abanyamahanga bikunda cyane kurusha uko abantu babikeka, ati “Abanyamahanga barikunda cyane kurusha uko tubikeka, kugeza uyu munsi ntabwo nzi impamvu nyayo batari kwamamaza iriya ndirimbo kuko mbandikira ntibanansubize.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo aba bahanzi iyi ndirimbo bayamamaza ku mbuga nkoranyambaga byari kugira akamaro mu buryo bukomeye kuko bafite abantu benshi babakurikira.

Kuri Mani Martin ngo abantu bakwiriye gukunda ibintu byo mu Rwanda bakabishyigikira.

Uyu muhanzi yemeza ko n’ubwo Sauti Sol itigeze ishyira imbaraga mu kwamamaza iyi ndirimbo hari abantu bamwe bamubwira ko bajya bayibona kuri televiziyo nke zo muri Kenya.

Amashusho ya ‘Mapenzi’ yafatiwe mu Rwanda na Meddy Saleh naho amajwi akorwa na Mastola, Pastor P ndetse na Polycarp Otieno wa Sauti Sol. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Igiswahili, Ilingala n’Ikinyarwanda.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe muri Mutarama 2018
Mani Martin yavuze ko nawe atazi impamvu itsinda rya Sauti Sol ryanze kwamamaza indirimbi bakoranye
Sauti Sol yanze kwamamaza indirimbo yakoranye na Mani Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .