Umubyeyi wa Meddy yakoze benshi ku mutima ndetse abasaga ibihumbi magana abiri bakurikira umuhungu we kuri Instagram[ahacishijwe iyi video] batangajwe bikomeye n’ubuhanga uyu mukecuru afite mu gukirigita gitari.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Werurwe 2018, Meddy yashyize kuri Instagram amashusho yerekana uburyo nyina ari umuhanga mu gucuranga ndetse ko ‘yamwigiyeho byinshi mu buhanzi’.
Aya mashusho yayaherekeje amagambo agira ati “Nigiye byinshi kuri mama…[Atebya] Aranyica kuko nashyize hanze iyi video[arangije akubita agatwenge].”
Mu bitekerezo birenga magana abiri byashyizwe kuri iyi video ya nyina wa Meddy, abenshi bagaragaje ko batunguwe n’ubuhanga bw’uyu mukecuru ndetse ngo ntibiyumvishaga ko yabasha gukina gitari kuri uru rwego.
Meddy wavukiye i Bujumbura mu Burundi, ni mwene Sindayihebura Alphonse na Cyabukombe Alphonsine akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane , abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Meddy yavuze ko yatangiye umuziki akiri muto nyuma y’uko nyina umubyara yakundaga kumwigisha gucuranga indirimbo za Bob Marley by’umwihariko iyitwa Redemption song.
Ababyeyi b’uyu muhanzi ngo na bo bari abanyamuziki, se yari umucuranzi ukomeye wa gitari gusa uyu musore ntiyagize amahirwe yo kumubona amaso ku yandi kuko yitabye Imana Meddy akiri muto cyane.
Nyina na we wakundaga umuziki cyane yatoje umwana we gucuranga ndetse amwinjiza muri Korali ari naho kwiyumvamo ubuhanzi byatangiriye.
Meddy yagize ati “Mama na Papa bari abanyamuziki, bombi bacurangaga gitari, sinagize amahirwe yo kubona papa acuranga ariko Mama ni we wambwiraga ibyo ukuntu yacurangaga.”
Yakomeje avuga ko indirimbo ya mbere yize gucuranga ari ‘Redemption song ya Bob Marley’ ndetse ngo ntashobora kuzabyibagirwa bibaho. Yagize ati “Icyo kintu sinshobora kuzacyibagirwa. Kuva icyo gihe nakunze umuziki bitavugwa nza kujya muri korali yabana.”
Ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye yaririmbaga mu itsinda rya "Justified" yo muri Zion Temple kwa Gitwaza, yaririmbanaga n’abandi bahanzi nyarwanda nka The Ben, Nicolas na Lick Lick.
Ubu Meddy ni umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu Rwanda ariko akorera umuziki muri Amerika aho amaze igihe aba.
TANGA IGITEKEREZO