00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 March 2017 saa 04:43
Yasuwe :

Umuririmbyi wakunzwe mu Rwanda, Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Salim Saleh bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga.

Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye n’uyu musore kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. IGIHE yahawe amakuru ko Miss Jojo n’umukunzi basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge.

Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi. Yamamaye cyane ku bw’urukundo yakundanye n’umusore witwa Munyampundu Saleh, byanavugwaga ko bari bagiye kubana bitewe n’uko yari amaze guhindura idini akaba umuyisilamu asanzemo umukunzi we ariko bakaza gutandukana.

Ubukwe bwa Miss Jojo na Salim Saleh bwatangiye guhwihwiswa mu mpera za Mutarama 2017 gusa yagiye abihakana kenshi. Mu kwezi gushize nabwo yanze kugira icyo atangariza IGIHE ku byerekeye uyu mukunzi we mushya gusa ngo ubukwe bwabo buzataha bitarenze Gicurasi 2017.

Miss Jojo w’imyaka 33 y’amavuko, yakundanye igihe kirekire na Saleh ari na we watumye ahindura idini akaba umuyisilamu. Urukundo rwabo rwajemo kidobya mu mwaka wa 2011 ari nabwo byatangajwe ko batandukanye bya burundu, kuva icyo gihe nta wundi musore yakundanye na we uzwi uretse uyu basezeranye.

Miss Jojo yakunze kugaragara mu bitaramo bikangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA ndetse no guharanira iterambere ry’ejo hazaza.

Miss Jojo aherutse gusezerana imbere y’amategeko

Muri Nyakanga 2012, Miss Jojo yavuze ko abaye ahagaritse umuziki agiye kwita ku bikorwa byo gufasha abatishoboye abinyujije mu ishyirahamwe ry’Urubyiruko rw’abayoboke b’idini ya Islam abarizwamo ryitwa ‘AJMD Njye Nawe’. Kuri ubu kandi anakora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.

Miss Jojo n'umukunzi we Salim Saleh bageze kure umushinga wo kubana akaramata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .